Intara z’u Rwanda

U Rwanda rufite intara enye ziyongeraho Umujyi wa Kigali, ari zo: Intara y’Amajyepfo; Intara y’Amajyaruguru; Intara y’Uburasirazuba n’Intara y’Uburengerazuba. Intara ihuza guverinoma n’uturere, ikagenzura niba imigabo n’imigambi ya Leta bishyirwa mu bikorwa mu rwego rw’uturere. Ni nayo kandi ireba uburyo imiyoborere n’imirimo bihagaze muri rusange ku rwego rw’uturere. Buri Ntara iyoborwa na Guverineri, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika bikemezwa na Sena.

Intara y’u Rwanda (NEW)
Intara y’u Rwanda (Gishaje)

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage (MINALOC) ishimishijwe no kumenyesha abaturarwanda bose ko, nyuma y’ ivugurura ry’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda,tuzaba dufite Intara enye(4) n’Umujyi wa Kigali, Uturere mirongo itatu(30) n’Imirenge Magana ane na cumi n’itandatu(416).

Intara Uturere Imirenge Utugari Imidugudu

Izina Icyicaro Akarere karimo icyicaro
1 Intara y’Amajyaruguru Kinihira Akarere ka Rulindo
2 Intara y’Amajyepfo Busasamana Akarere ka Nyanza
3 Intara y’Iburasirazuba Kigabiro Akarere ka Rwamagana
4 Intara y'Uburengerazuba Bwishyura Akarere ka Karongi
5 Umujyi wa Kigali Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge