Nyuma gato y'Intamabara y'isi muri 1914-1918 abantu benshi bagize ubumuga bwo kutabona bitewe n'ingaruka

zi intambara y'isi yambere ibyo byatumye abantu batangira gutekereza uko abantu babana nubumuga bwo kutabona

batangira kugenda nta nkomyi [1]

Imbogamizi

hindura

Kuva kera ababana n'ubumuga bahoranaga imbogamizi zo kugenda babarandase kugirango bagere aho basaha kugera cyangwa

bakiwaza inkoni zisanzwe ariko ndetse no kugendera kubintu ariko bikaba ari bimwe mubintu byatumaga bahorana ipfunwe cyane

ko byashobokaga cyane kubura n'umuntu ukurandata. bityo bigatuma bamwe bahora bicaye hamwe bigunze kuko bamwe ubwo buryo

bwabatezaga impungenge.

Amavu n'amavuko ku Inkoni yera

hindura

Mu mwaka wi 1921 uwitwa James Biggs ukomoka mugihugu cyu Ubwongereza yakoze impanuka ikomeye imuviramo no kugira ubumuga bwo kutabona James ni umwongereza ukomoka mumujyi witwa Bristol wakoraga umwuga wo gufotora. avuye mu

bitaro yatangiye gushaka icyatuma agenda mumuhanda yisanzuye akabasha no kwambuka umuhanda aribwo yaje guhimba

Inkoni era cyangwa (White Cane) mukirimi cya amahanga [2]

Ubukangura mbaga

hindura

hirya no hino kw Isi hatangijwe ubukangrambaga bwo gusaba ko Inkoni yera akwemerwa nk'igikoresho gishyigikira abafiteubumuga

bwokutabona kuva mu mwaka wi 1964 Leta zunze ubumwe z'amerika zemeje ko kuva ku itariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari

umunsi mpuza mahanga wahariwe Inkoni yera muri Amerika. naho kuva mu mwaka wi 1969 umuryango w'abibumbye wemeza

iyo tariki nk'umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Inkoni yera ku Isihose.[3]

mu Rwanda umunsi mpuzamahanga wahariwe inkoni yerawatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009[4]

Inyandiko fatizo

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amateka-y-inkoni-yera-iyobora-abatabona
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amateka-y-inkoni-yera-iyobora-abatabona
  3. https://umuseke.rw/2023/11/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-bagorwa-nuko-inkoni-yera-itumizwa-mu-mahanga/
  4. https://www.kirehe.gov.rw/soma-ibindi/inkoni-yera-ku-rwego-rw-igihugu-yizihirijwe-mu-karere-ka-kirehe