Umugore utwite

INDA MU BANGAVU (youth pregnancy) hindura

Ubushakashatsi bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’abangavu batwita imburagihe kibabangamiye kurusha ibindi byose[1]. Iki ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange cyane cyane ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Abana b' abakobwa batangira kwishora mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo bamwe muri bo bikabaviramo ibyago byo gutwita cyangwa bakanahandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Sida, imitezi, mburugu.....)[2].

Amakimbirane mu miryango (Intonganya, kurwana hagati y'ababyeyi, ubusinzi ...) ni imwe mu mpamvu itungwa agatoki na benshi, bavuga ko ariyo ntandaro nyamukuru ituma abana bishora muri izo ngeso, kuko abana bahatakariza uburere, bakabura ibyingenzi baba bacyeneye kugira ngo babeho bishimye

Inda mu bangavu mu turere dutandukanye tw'U Rwanda[3] hindura

Hirya no hino mu turere tw’igihugu hagaragara ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira inda ziterwa abangavu ariko hakibazwa impamvu aho kugabanyuka cyangwa ngo bicike imibare igenda izamuka.

Nko mu Ntara y’Amajyepfo, uturere twa Nyanza, Huye, Gisagara na Nyaruguru turi mu dufite imibare myinshi y’abangavu batewe inda

 
Abangavu

imburagihe.

Akarere ka Huye hindura

Umuyobozi Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciate, yavuze ko abangavu batewe inda barenga 600.

Ati “Ubushize twavugaga ko dufite abangavu 338 batewe inda ariko ubu twarabaze neza dusanga bageze kuri 699; ni abana benshi cyane.”

Akarere ka Nyanza hindura

Mu Karere ka Nyanza ho imibare yavuye ku bangavu 200 igera ku basaga 450.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, yavuze ko abangavu baheruka guterwa inda barenga 450.

Ati “Iyo turebye nk’imibare dufite kuva mu kwa karindwi ku mwaka ushize dusanga dufite abangavu 455 batewe inda. Abo ni ababyaye ushobora no gusanga hari n’abandi bahohotewe batabyaye ariko iyo mibare iratwereka ko ari ikibazo kiremereye.”

Akarere ka Gisagara hindura

Mu Karere ka Gisagara, ubuyobozi buheruka gutangaza ko hamaze kubarurwa abangavu 623 batwaye inda zitateguwe harimo abahetse impinja n’abagitwite.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme ati “Dufite abana batewe inda bagera ku 198 bari munsi y’imyaka 18 n’abandi 425 bari munsi y’imyaka 20. Muri rusange ni umubare munini, ni icyorezo, ni ikibazo gikomeye cyane dusaba ubufatanye bwa buri wese ngo tugihagarike.”

Ishakiro hindura

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-abangavu-batwita-imburagihe-kibangamiye-umuryango-nyarwanda-ku
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2019-08-14. Retrieved 2020-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2019-12-06. Retrieved 2020-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)