Impigi mu muco
Impigi
hinduraAbazimu ni impigi bita Indashikwa iva i Bushi. Abashi ngo bajya kuyica bambaye ubusa. Indashikwa ni uduti twinshi bataba tukamara gatatu mu kuzimu bakadutaburura. Kuwa kane bagatunga ku mulya w’inkima, bakajya bambara mu ijosi ngo ubyambaye ntaterwa n’abazimu, kandi ntabarota no kubarota.[1]
AGAHANZI
hinduraAbahanzi ukarwaye bamusuka imbilibiri mu mazuru yombi, ndetse akarabirana. Arakira ntazongere kunukira abandi (plutôt remède d’amulette).
AMABOKO. Iyo umuntu ahururwa mu maboko, bareba igufa ly’impereli bakalikoza ku gishilira, bagasiga ku maboko ngo: “Kuka, kuka”. Barangiza bakalimwambika ku kaboko, agakira.
AMACINYA
hinduraAmacinya umuntu urwaye amacinya, bamushakira urura rw’ingwe, bakareba n’igikoba cyayo, bakabimwambika babanje kubimwuka babikojeje ku gishilira. Urura barukura mu ngwe, igishyushye imaze gupfa ako kanya. Urwo rura barwambara mu nda, cyangwa mu ijosi. Iyo bashatse kandi, bareba urura rw’ingwe, bagashyushya amazi bakarushyiramo, nuko urwaye amacinya akanywa ayo mazi, urura akarwambara mu nda.[1]