Igishanga cya Cyohoha-Rukeri

Igishanga cya Cyohoha - Rukeri giherereye mu karere ka Rulindo, aha abaturage bavuga nta nyungu bagikuramo kuko bishyurwa amafaranga make ku kilo bakanakatwa amafaranga menshi y’ifumbire. Abo bahinzi kandi bavuga ko banakatwa amafaranga y’abatunganya bityo ngo bakaba basanga ubuhinzi bwabo nta kamaro bubafitiye uretse kubakamuramo imbaraga.[1]

Igishanga cya Cyohoha - Rukeri

Icyayi hindura

Uhinga icyayi muri iki gishanga, avuga ko ubu buhinzi bugirira akamaro abatari abahinzi ngo kuko ababagurira icyayi bakanabaterera imiti babaca amafaranga menshi. abasoromyi bo bahabwa amafaranga 21 ku kilo basoromye, twe twagiteye tukagikorera tukakitaho bakaduha 45 ku kilo, bagahindukira bagakuramo amafaranga y’amafumbire hakaba ubwo usanga mu kwezi umuntu asigarana ubusa agataha uko yaje.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/abahinga-icyayi-muri-cyohoha-ntiborohewe