Umugabekazi ni inyito yitwaga nyina w'Umwami.

Umugabekazi (izina mu Cyongereza a Queen mother or a dowager queen)

Umunyarwanda Jean d' Amour NTIRENGANYA n' umugabekazi wa Netherlands - Maxima, mu inama yo guteza imbere imirire myiza.

Mu Rwanda hindura

Ubutegetsi bw'ingoma ya cyami mu Rwanda rwo hambere bwari bushingiye k'umwami ariwe nyir'igihugu ariko bukagenda bugira izindi nzego cyangwa abandi bantu batandukanye bagendaga bafasha cyangwa se bunganiraga Umwami uri ku ngomba mu buryo butandukanye.[1]

Amatwara y'Ingoma-Ngabe aboneka mu bwiru; yavugaga ko iyo umwami yimaga, yimanaga na nyina, umwana akaba umwami w'igihugu, undi akaba umugabekazi wacyo, Umugabekazi akaba yaranganyaga ububasha n'Umwami. ibyemezo byose biyobora igihugu bakabifatira hamwe, ariko nanone nubwo amahame ya cyami yavugaga ko abagore bose ari ab'Umwami, ntibishaka kuvugako umugore w'Umwami wese umugabekazi. Umwami yagiraga Umwamikazi umwe, abandi bakaba inshoreke. bityo rero umwamikazi yagiraga aho akomoka akaba ari nawe uzaba umugabekazi, agategekana n'umuhungu we igihe Umwami yabaga yatanze.[2]

 
Queen Mother Nyiramavugo III Kankazi palace ruins

Amateka n'imishyirirweho y'abagabekazi hindura

Amateka agaragaza ko kuva Gihanga yahanga ingoma nyiginya y'I Gasabo, aha ndavuga ahasaga mu w'1090 kugeza mu w'1124, Abamikazi ari nabo bavagamo abagabekazi bagiraga imiryango n'ubwoko bakomokagamo. umuryango bakomokagamo witwaga IBIBANDA. ibibanda bwari ubwoko bubyara abagabekazi.

 
Icumbi ry'umugabekazi wanyuma w' u Rwanda Rosarie Gicanda

Umumaro w'Umugabekazi hindura

Umugabekazi yabaga afite ububasha mu gufata ibyemezo, ubwo bubasha yabugiraga nyuma yuko umuhungu we yimye Ingoma akaba umwami. kuko mugihe yabaga ari Umwamikazi yaherekezaga umwami mu birori cyangwa mu butumire butandukanye ari ntabyemezo ashobora kugiramo uruhare kugeza Umwami atanze umuhungu we akima Ingoma.[3]

Amafoto hindura

Notes hindura

Imiyoboro hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-13. Retrieved 2020-10-13. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-13. Retrieved 2020-10-13. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-14. Retrieved 2020-10-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)