Rwanda Rwacu n’indirimbo y’igihugu cy’u Rwanda (1962 – 1 Mutarama 2002).

Rwanda
1
Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
Amahamba
Ndakuratana ishyaka n’ubutwari.
Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu,
nshimira abarwanashyaka
bazanye Repubulika idahinyuka.
Bavandimwe b’uru Rwanda rwacu twese
Nimuhaguruke,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
mu bwigenge no mu bwumvikane.
2
Impundu nizivuge mu Rwanda hose,
Republika yakuye ubuhake,
Ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze.
Shinga imizi Demokarasi
Waduhaye kwitorera abategetsi.
Banyarwanda: abakuru
Namwe abato mwizihiye u Rwanda,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
3
Bavukarwanda mwese muvuze impundu,
Gutora ibishyimbo
Demokarasi yarwo iraganje.
Twayiharaniye rwose twese uko tungana.
Gatutsi, Gatwa na Gahutu Namwe Banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
Indepandansi twatsindiye
Twese hamwe tuyishyikire,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.
4
Nimuze dusingize Ibendera ryacu.
Arakabaho na Prezida wacu.
Barakabaho abaturage b’iki gihugu.
Intego yacu Banyarwanda
Twishyire kandi twizane mu Rwanda rwacu.
Ibiryo bya kinyarwanda
Twese hamwe, twunge ubumwe
Nta mususu dutere imbere ko,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuri,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.