Ingoma ni ikimenyetso gikomeye cyari mu biranga umuco w’Abanyarwanda, ariko ikaba yari ifite byinshi isobanura mu muco n’amateka y’abanyarwanda. Kera mu Rwanda rwo ha mbere ndetse no mu bihugu bidukikije, ingoma yari ikintu kizwiho agaciro kanini cyane.

INGOMA
INGOMA
Ingoma yo kubyina umuco
Ingoma


Amoko y'ingoma hindura

  • Ishakwe: ni ingoma ntoya igira uburebure bwa 47cm, ikaba igira umwihariko w'ijwi ryirangira cyane (ijwi ryo hejuru cyane.)
  • Inyahura: ni ingoma iringaniye igira uburebure bwa 78cm, ikaba igira umwihariko w'ijwi riringaniye.
  • Igihumurizo: ni ingoma igira uburebure bw'isumbuye ku zindi aho igira 85 cm, ikaba ingoma igira ijwi rinize cyane.[1]


Ingoma i bwami mu Rwanda rwo hambere hindura

Ingoma ngabe (Ingabe) hindura

Hariho ingoma ngabe (Ingabe) zikaba zari izi ngenzi cyane ko zari ikimenyetso cy'ingoma ya cyami ndetse zakoreshwaga mu muhango wo kwimika umwami. Ingoma ngabe yari nkuru mbere y'umwami n'umugabekazi.[2] Izi ngoma zagiraga umwihariko wazo cyane ko zitabaga mu nzu imwe n'izindi ngoma zisanzwe kandi byari umuziro kuba zakora hasi, izi ngoma zagiraga umuhango wazikorerwaga aho zasigwaga amaraso y'ikimasa bikaba byarakorwaga rimwe mu kwezi.[1]

Ingoma ngabe (Ingabe) zari enye, zikaba arizo:

  • Karinga ni ingoma ngabe yakamaro cyane ko hashingiwe ku mateka mpererekanywa binyuze mu mvugo, mu gihe cy'umwami Ruganzu II Ndori, Iyi ngoma ngabe yamuherekeje ubwo yari yaragiye kubunda (Ubwo yari yarahungiye i Karagwe) kandi itahukana nawe.
  • Cyimumugizi niyo ngoma ngabe ikuze muri zose cyane ko yahozeho ku ngoma ya Gihanga I Ngomijana.
  • Mpatsibihugu
  • Kiragutse[1]

Izindi ngoma zakoreshwaga i bwami hindura

Uretse ingoma ngabe hari n'izindi ngoma zakoreshwaga mu mihango itandukanye i bwami, zikaba zirimo amoko atatu ariyo:

  • Indamutsa: iyi yavuzwaga mu gihe cyo gusuhuza umwami, gutangaza umuhuro wa rubanda n'umwami ndetse yanavuzwaga mu gihe cy'urukiko baca imanza. buri mwami yagiraga Indamutsa ye.
  • Nyampundu: iyi ngoma yaremwaga igihe kimwe n'Indamutsa kandi yakoraga mu mihango imwe nayo.
  • Impuruza: Ni ingoma yakoreshwaga batanga ikimenyetso cy'umuburo mbese yamenyeshaga rubanda amakuba.[1]


Reba Aha hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 Ingoma - Music.africamuseum.be
  2. "Ingoma ngabe Kalinga yagiye he? - Igihe.com". Archived from the original on 2022-07-09. Retrieved 2022-10-04.