Pariki ya Nyungwe: Difference between revisions

Content deleted Content added
#WPWP #WPWPRW
Tags: Mobile edit Mobile web edit
#WPWP #WPWPRW
Umurongo 24:
Dore amwe mu moko y’[[inguge]] ziri muri Pariki ya Nyungwe: [[icyondi]] (''Cercopithecus lhoesti''), [[igihinyage]], [[inkomo]] (''Colobus angolensis ruwenzori''), [[inkima]] (''Cercopithecus mitis doggetti & kandti'' ), [[inyenzi]], [[impundu]] (''Pan troglodytes schweinfurtii'').
 
Muri iyi pariki ya Nyungwe kandi ushobora kuhabona andi moko y’inguge atandukanye arimo; [[Umukunga]] (''Cercopithecus ascanius schmidti''), [[inkendihttps://glosbe.com/rw/en/inkende inkende]] (''Cercopithecus aethiops''), [[igishabaga]] (''Cercopithecus albigena johnostonii''), [[Galago zo mu burasirazuba]], Galago ntoya n’inini ndetse n’Igitera.
 
Nyungwe irushaho kuba agahebuzo kubera inguge zayo. Muri rusange zirimo amoko 13, harimo n’izisa n’umuntu cyane bita impundu, tutibagiwe inguge y’ubwoko bw’ibyondi (''Cercopithecus lhoesti'') hamwe n’amagana y’ubushyo buteye ubwuzu z’[[inkomo]] (''Colobus angolensis ruwenzori'').
Umurongo 32:
Ukinjira muri Parike ya Nyungwe usanganirwa n’umwuka mwiza uhehereye, akayaga gatuje gaherekejwe n’utujwi tw’inyoni n’impumuro nziza y’indabyo ziganje muri iyo Parike, wakebuka hiryo hino ugahuza amaso n’utunyamanswa twiza cyane duteye ubwuzu bityo ukumva wakomeza kwihera ijisho.
 
Mu ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko 1250 y’[[ibimera]] harimo amoko 50 y’[[ibishihe]], amoko 133 ya « Orchidées » indabo z’agahebuzo, amoko 275 y’[[inyoni]] (orchidées : indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 gakondo).
[[File:Igitera_at_Nyungwe_forest.jpg|thumb|Igitera muri Nyungwe forest]]
 
Twababwira ko iryo teme ryubatse muri metero 50 uvuye ku butaka, rikaba rireshya na metero 150. Ni ryo rya mbere rigeze muri Afurika y’Iburasirazuba, rikaba ndetse irya 3 muri Afurika nzima nyuma ya [[Gana]] na [[Afurika y’Epfo]]. Iryo teme rifasha abasura pariko kuyireba bayihereye hejuru, ku buryo bifasha mu kureba amaso ku yandi utunyoni ndetse n’inkende biba muri iryo shyamba.