Urwandiko rw’Abagalatiya: Difference between revisions

Content deleted Content added
No edit summary
No edit summary
Umurongo 1:
[[File:PaulT.jpg|thumb|250px|<font color="grey">Mutagatifu Pawulo na Urwandiko rw’Abagalatiya</font>]]
 
'''Urwandiko rw’Abagalatiya''' cyangwa '''Abagalatiya''' (na '''Abagaratiya''') ni [[igitabo]] cyo mu [[Isezerano Rishya]] muri [[Bibiliya]].
 
Muri iki gitabo Intumwa [[Mutagatifu Pawulo|Pawulo]] ikabukira iby’amategeko, akavugira umudendezo dufite muri [[Yezu Kirisitu|Kirisitu]]. Hari ho abayuda, abigisha mategeko bo mu itorero ry’Iyerusalemu baje muntara y’igalatiya bakagerageza kumvisha abakristo baho ko bagomba gukurikiza amategeko yo mu Isezerano rya kera. Paulo rero yarabarwaije cyane.
 
Harimo imirongo myinshi yingenzi; Abagaratiya 2:20 “nabambanywe na Kirisitu, sijye uriho ahubwo ni Kirisitu muri jye” ariko igice cya 5 cyaba ari cyo gice gikuru cyerekana uko tuba tumeze iyo turi mubutware bw’umubiri (imirimo ya kamere) kandi cyikagaragaza uko tuba tumeze iyo umwuka wera ariwe uri mubutware (imbuto z’umwuka) hanyuma abagaratiya 5:13 haduhamagarira gukoresha umudendezo dufite muri Kirisitu nk’amahirwe yo gufashanya murukundo.
 
Hafi imyaka 30 yaranze igihe kiri hagati y’uguhinduka kw’intumwa Pawulo mu nzira ajya i [[Damasiko]] no guhorwa Imana kwe i [[Roma]], muri icyo gihe yagize ingendo eshatu z’ingenzi z’ivugabutumwa yambukiranya [[Aziya ntoya]], ashinga amatorero aho yajyaga hose, harimo n’intara ya [[Galatiya]].
 
Ariko aho Pawulo yashingaga amatorero hose, abizera b’Abayuda (bazwi nk’abaharanira ubuyuda) bakemangaga ububasha bwo kuba intumwa kwa Pawulo kandi bagacengera muri ayo matorero bakarwanya ubutumwa bwe bw’agakiza kubwo ubuntu gusa, binyuze mu kwizera bagatsindagira ko abizera b’abanyamahanga bongeraho imirimo myiza no gukomeza amategeko (harimo no gukebwa nk’ibisabwa kugira ngo haboneke agakiza).
 
Itorero ry’i Galatiya ryaguye kubera ubwo butumwa bw’ibinyoma cyangwa bugoretse, kandi ubutumwa ku Bagalatiya ni igisubizo cya Paulo. Nirwo rwandiko rukarishye kurusha izindi zose Pawulo yanditse n’intoki ze nta kuvuga ibigwi, nta bisingizo, nta magambo yo gushimira. Abazobereye mu gusesengura ibintu bagaragaza ubu butumwa nk’urwandiko rw’uburakari bwa Pawulo.
 
Abizera b’i Galatiya bemeye inyigisho z’ibinyoma z’abaharanira ubuyuda maze bituma baba mu kaga gakomeye ko gutakaza agakiza kabo kubera ko bari mu nzira yo gutera imiyonga yabo ifatiro ryo kwizera kwabo Yezu Kirisito kandi we wabambwe kumusaraba. Kubwo ibyo, dushobora gusobanura urwandiko Paulo yandikiye Abagalatiya nk’urwandiko rwo kurwana.
 
== Incamake yibigize igitabo cy’Abagalatiya ==
:I. Ibye kugiti cye: Ubutumwa bw’ubuntu. Hashyigikiwe gutsindishirizwa no kwizera (1:1-2:21)
:II. Imyizerere: Ubutumwa bw’ubuntu. Hasobanuwe gutsindishirizwa no kwizera (3:1-4:31)
:III. Gushyira mubikorwa: hashirwa mubikorwa gutsindishirizwa no kwizera (5:1-6:18)
 
== Imiyoboro ==
*[http://indirimbo.net/asafdocs/ibitabo/ABAGALATIYA.pdf Urwandiko Rwandikiwe, Abagalatiya mu Gushyigikira, Ubutumwa bwiza cyanditswe na Jack Sequeira]
 
[[Category:Bibiliya]]