Ikiyaga cya Kivu: Difference between revisions

Content deleted Content added
No edit summary
No edit summary
Umurongo 8:
 
Mu nkengero zayo hari imijyi itatu ariyo: [[Gisenyi]], [[Kibuye]] na [[Cyangugu]]. Iyo mijyi ihuzwa n’umuhanda utoroshye w’ibitaka uzengurutse icyo kiyaga wahuranya mu mirima y’imyaka no mu mashyamba atoshye mu kugaragaza isuku hejuru y’amazi y’urubogobogo. Kuhatemberera ni rwo rugendo rwa gakondo rubaho muri [[Afurika]] yose. Hari n’ingendo z’amato zihuza iyo migi itatu.
 
[[File:Lake Kivu shore at Gisenyi.jpg|thumb|100px|<font color="green">Ikiyaga cya Kivu (Gisenyi)</font>]]
 
Gisenyi ari nawo mujyi urusha amajyambere iyo migi yindi y’ubukerarugengo, wibereye hafi ku buryo kujyayo uturutse muri [[Pariki y’ibirunga]] bitwara igihe gito kiri munsi y’isaha ku modoka. Uwo mujyi wibereye ku nkengero z’umucanga, ukikijwe n’imikindo ihuhera hamwe n’amahoteli yubatswe kera mu gihe cy’ubukoroni zerakana ishusho y’ikirere cyiri hafi y’imirongo ngengamirasire koko. Ku Kibuye, mu majyepfo yacyo, imirimo y’aba Mukerarugendo ishingiye cyane cyane ku macumbi agezweho yubatse ku nkengero ku misozi itwikiriwe n’amahwa nk’uko bimeze ku misozi ya Alpe.