Pariki ya Nyungwe: Difference between revisions

Content deleted Content added
No edit summary
No edit summary
Umurongo 5:
 
Amakuru dukesha RDG avuga ko iyi Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bungana na kilometerokare hafi 1000, mu misozi y’agahebuzo yo mu majyepfo y’u [[Rwanda]], Pariki ya Nyungwe ni ishyamba rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi mu karere ka [[Afurika]] y’Iburasirazuba no hagati; akaba ari nayo yabayeho mbere y’izindi yahereye mu gihe cyiswe icy’[[Ubutita]] (''ice age''). Ni igice gikize mu runyurane, rw’[[ibimera]], ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo lobelia n’izindi zitatse amabara menshi.
 
[[File:Eastgreyplaintaineater.jpg|thumb|right|100px|<font color="green"></font>]]
 
RDG ivuga ko iri shyamba ricumbikiye inyoni z’agahebuzo mu Rwanda, Nyungwe irimo amoko agera kuri 300 y’[[inyoni]], muri yo amoko 24 aboneka mu mashyamba macye y’ikibaya [[Kigali]] cya Albertine. Inyoni z’akataraboneka ziri mu nyoni za Nyungwe, harimo ikinyoni kinini cy’Ubururu bita ''Turaco'', inyoni iteye ubwuzu z’ubururu, umutuku ndetse n’icyatsi zijwigira ziva mu giti zijya mu kindi nk’urugero rw’ibisiga bisa nk’ibishuhe.