Pariki ya Nyungwe: Difference between revisions

Content deleted Content added
No edit summary
Umurongo 6:
 
RDG ivuga ko iri shyamba ricumbikiye inyoni z’agahebuzo mu Rwanda, Nyungwe irimo amoko agera kuri 300 y’[[inyoni]], muri yo amoko 24 aboneka mu mashyamba macye y’ikibaya [[Kigali]] cya Albertine. Inyoni z’akataraboneka ziri mu nyoni za Nyungwe, harimo ikinyoni kinini cy’Ubururu bita ''Turaco'', inyoni iteye ubwuzu z’ubururu, umutuku ndetse n’icyatsi zijwigira ziva mu giti zijya mu kindi nk’urugero rw’ibisiga bisa nk’ibishuhe.
 
[[File:Smit.Cercopithecus L'Hoesti.jpg|thumb|left|100px|<font color="green">Icyondi</font>]]
 
Iyo witegereje neza muri Pariki ya Nyungwe, ubona ko habonekamo amoko 13 y’[[inguge]] zibaho mu mutuzo muri iyi pariki yose. Izi nguge zibera muri iri shyamba; amwe moko agize izi nguge ashobora gusurwa na ba mukerarugendo, andi yo ntabwo asurwa. Izi nguge zikurura abakerarugendo benshi, kuko hari amwe muri aya moko y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, uretse mu Rwanda. Uru rutonde twarusanze mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi bwerekeye iyi Pariki ya Nyungwe, iherereye ku Uwinka.
 
[[File:Colobus angolensis.jpg|thumb|right|100px|<font color="green">Inkomo</font>]]
 
Dore amwe mu moko y’[[inguge]] ziri muri Pariki ya Nyungwe: [[icyondi]] (''Cercopithecus lhoesti''), [[igihinyage]], [[inkomo]] (''Colobus angolensis ruwenzori''), [[inkima]] (''Cercopithecus mitis doggetti & kandti'' ), [[inyenzi]], [[impundu]] (''Pan troglodytes schweinfurtii'').