Umuhanzi w’Umunyarwanda[1] wavukiye mu Uburundi mu mwaka 1982, se ni Umufaransa nyina akaba Umunyarwandakazi. Muri Mata mu mwaka 2014 yaje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Garl afite indirimbo ’Petit Pays’ avugamo uRwanda n’Uburundi.

Amateka hindura

Gaël Faye ni umuhanzi umaze kubaka izina mu kuririmba, kwandika ibitabo[2] no mu ruganda rwa sinema by’umwihariko ku Mugabane w’u Burayi[3] cyane cyane mu Bufaransa. Yerekeje i Paris afite imyaka 13 nyuma aza gutura mu Rwanda amaze kurushinga. Ni n’umwanditsi w’ibitabo akaba ari we wanditse agatabo kakomotseho filime[4] ‘Petit Pays’ kamuhesheje ibihembo bitandukanye mu mwaka 2016 no mu mwaka 2017.

Ibyerekeye filime yanditse hindura

Iyi filime ishingiye ku nkuru y’ubuzima bw’umwana[5]Gaël Faye wavukiye mu Uburundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa. Uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe n’ibibazo by’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.[6] Nyuma y’ingendo za mbere z’ibitaramo uhereye igihe Covid-19 yadukiye, Gaël Faye[7] yagiranye ikiganiro kirambuye na Jeune Afrique agaruka ku ngingo zitandukanye zirebana n’ibibera mu Karere muri iki gihe.

References hindura

  1. https://flash.rw/2020/10/14/urutonde-rwabahanzi-10-bibyamamare-ku-isi-bakomoka-mu-rwanda/
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/96950/igitabo-gahugu-gato-cya-gael-faye-cyatunganyijwe-mu-buryo-bwamajwi-kiratangira-kunyuzwa-ku-96950.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/98581/stromae-na-gael-faye-ni-bo-bahanzi-bafite-inkomoko-mu-rwanda-bamamaye-cyane-ku-isi-98581.html
  5. https://bwiza.com/?Abanyamerika-bahindutse-abajandarume-b-akarere-Gael-Faye-ukomoka-mu-Rwanda
  6. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/jeannette-kagame-yashimye-gael-faye-wanditse-igitabo-ku-mateka-y-u-rwanda
  7. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-gael-faye-wakize-icyorezo-cya-covid-19-yavuze-ku-buzima-yarimo-ubwo