Collège Saint André

Collège Saint André ni ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Arikidiyosezi ya Kigali

Nyamirambo werekeza Saint Andre
Ishuri

Amateka hindura

Collège Saint André ni ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Arkidiyosezi ya Kigali, cyatangiye mu mwaka 1957. Collège Saint André iherereye i Nyamirambo mu akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali[1]. Iri shuri ryatangiriye i Rwamagana ku gitekerezo cya Musenyeri A. Charrue na Chanoine Jacques hamwe n'abapadiri b'abamisiyoneri Cuvelier, Reginald Griend na Jacque Noel bi i Namur mu Bubiligi, ishingwa ry'iri shuri ryayobowe na Musenyeri Andrew Perraudin. Collège Saint André yatangiye yigisha ubuvanganzo harimo ikiratini n'ikigereki, nyuma ryaje kuba ishuri rya mbere ritangije kwigisha siyance mu Rwanda ryatangiye ryigisha ibinyabuzima n'ubutabire, imibare, ubugenge n'ubumenyi mbonezamubano. Mu 1958, Collège Saint André yaje kwimurirwa muri St Famille i Kigali. Mu 1962, ryimuriwe i Nyamirambo aho riri ubu, imirimo yo kuryubaka yasojwe mu 1964[2].

Collège Saint André ni ishuri ryigamo abahungu n'abakobwa bacumbikirwa na abiga bataha[2][1].

Abayoboye Collège Saint André hindura

  1. Rev Fr Abbé André Kibanguka[2]
  2. Padiri Nshubijeho Faustin[1]

Abahize bazwi hindura

  1. Tito Rutaremara[2]
  2. Major General Rwarakabije[2]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-16. Retrieved 2021-02-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 https://www.newtimes.co.rw/section/read/39300