Chorale de Kigali

Chorale de Kigali yatanyiye mu 1966 i Kigali, Rwanda.

Paroisse ste famille Kigali



Amateka hindura

Chorale de Kigali yatangiye mu 1966 hamwe n’abaririmbyi b’abagabo gusa, abaririmbyi b’abagore binjiye nyuma mu 1987. Abatangije iyi korari ni abahanzi bo mu Rwanda bahuguwe mu maseminari no mu yandi mashuri y'abamisiyonari gatolika. Abamenyekanye muri abo bayishinze harimo Professeur Paulin MUSWAHILI, Saulve IYAMUREMYE, Matthieu NGIRUMPATSE, Célestin NKAKA, Henry NZAJYIBWAMI, Claver KARANGWA n'abandi benshi.

Chorale de Kigali yamye ifite umubare munini wabatunganya n'abahimbyi b'umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve IYAMUREMYE, Matthieu NGIRUMPATSE, Apollinaire HABYARIMANA, Dr. Jean Claude BYIRINGIRO, Dr. Alfred NGIRABABYEYI, Pacifique TUNEZERWE.

 
Korari gatolika paruwasi ya Kigali mu myaka yo hambere
 
Chorale

Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda, harimo Misa zisanzwe, amasengesho, ibitaramo ndetse n’ibindi birori byinshi by’umuco mu gihugu. Ibintu bitazibagirana cyane ni aho Chorale de Kigali yakoreye ni isabukuru y'imyaka 50 y'ubusaserdoti bwa Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI yizihijwe ku ya 3 Kamena 1978 ndetse na Misa itazibagirana yizihijwe na Nyiricyubahiro Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda ku ya 10 Nzeri, 1990 i Nyandungu, Kigali.

Chorale de Kigali ifite icyicaro kuri Paruwasi ya Cathedrale ya Saint Michael . Ariko korari iririmba nizindi ndirimbo ziteza imbere indangagaciro nziza mu ndimi zikoreshwa cyane. Chorale de Kigali yizihiza isabukuru yayo buri ya 15 Kanama ya buri mwaka, umunsi uhurirana n'Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, mu rwego rwo kushimira uruhare rwe rwa mbere mu gucungura abantu.

Kugeza ubu, abanyamuryango ba Chorale de Kigali bagera ku 150 bafite imyaka iri hagati ya 17 na 70. Baturuka mu nzego nyinshi z'ubuzima; baturutse impande zose z'igihugu, imyuga itandukanye irimo abanyeshuri ndetse n'abakozi ba leta ndetse n'abikorera ku giti cyabo bahurira hamwe binyuze mu gukunda kuririmba[1].

Ibyagezweho hindura

Chorale de Kigali ifite byinshi yagezeho. Yahimbye kandi ikora indirimbo z’ibigo 7 bya Leta n’abigenga, isohora alubumu 13 z’indirimbo z'amajwi, yatangiye gutegura ibitaramo binini bizwi ku izina rya Christmas Carols Concert, iki gitaramo kibaho iminsi mike mbere ya Noheri kuva 2013. Chorale de Kigali yitabiriye iserukiramuco rya muzika ryitwa Music Beyond Boards (MBB) ryabereye i Kampala mu 2010, naho i Kigali mu 2011 ryateguwe na Chorale de Kigali ku bufatanye na MINISPOC na MINEAC[1].

Ubuyobozi hindura

Komite nyobozi ya Chorale de Kigali igizwe na Perezida, aba Visi-Perezida babiri, abanyamabanga babiri, n'abashinzwe umutungo babiri. Perezida wa korari ubu ni Dr. Albert NZAYISENGA[2].

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 http://www.choraledekigali.rw/history
  2. http://www.choraledekigali.rw/executive