Oyinkansola Sarah Aderibigbe (wavutse ku wa 14 Kamena 2002), uzwi ku izina rya Ayra Starr, ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo uko moka mu gihugu cya Nigeriya. Starr yageze ku rwego mpuzamahanga mu 2022, nyuma y'uko hasohotse indirimbo ye " Rush ". Iyi ndirimbo yagaragaye ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe mu bice byinshi bitandukanye by'isi, harimo Ubusuwisi, Irilande n'Ubwongereza, aho yageze ku mwanya wa 24.[1] Ayra ibiheshejwe n'indirimbo ye 'Rush' yashyizwe ku mwanya wa 66 mu bizwi mu rurimi rw'icyongereza nka '66th annual Grammy Awards' mu gace k'igihembo kizwi nka 'Best African Music Performance' mu rurimi rw'icyongereza.[2]

Ayra Starr aririmba mu wa 2023 muri Shoke Shoke Festival Nairobi, Kenya.
Ayra Starr aririmba mu wa 2023 muri Shoke Shoke Festival.
Ayra Starr akora "Rush" mu iserukiramuco rya Shoke Shoke muri Kenya, 2023.

Ubuzima bwo hambere

hindura

Oyinkansola Sarah Aderibigbe yavukiye i Cotonou, muri Bénin ku wa 14 Kamena 2002, akurira aho no mu mujyi wa Lagos, muri Nijeriya. Ni Umunyanijeriya kandi afite inkomoko y’ubwoko bw’Abanyedo. Mu gihe cy’amashuri yisumbuye, umuryango we wakunze kwimuka kenshi kubera ubucuruzi bw’umubyeyi we, bigatuma kugira inshuti magara bitamworohera.[3]

Kubera ko yakuriye mu muryango ukunda umuziki, yakuranye inyota yo kuririmba biturutse ku muryango we. Ku myaka 10, yaririmbaga muri korali y’amashuri yisumbuye ndetse atangira kwandika indirimbo afatanyije n’umuvandimwe we.[3] Yize muri Kaminuza ya Les Cours Sonou, aho yabonye impamyabumenyi ya BA mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga na siyansi ya politiki. Mu gihe yigaga muri kaminuza, yahoraga ahutazwa na bagenzi be kubera imyaka ye n’ukuntu yagaragaraga. Kugira ngo agerageze gutsinda ibyo bibazo by’ihutazwa, Ayra Starr yahugiraga mu muziki. Yagize ati: "Iyo nabaga ngiye ku ishuri, natekerezaga Nicki Minaj, nkumva meze nk’undi Nicki Minaj."[3] Mama we yamushyigikiye cyane mu nzozi ze zo kwinjira mu muziki, akamuhora hafi no kumutera imbaraga ngo akomeze urugendo rwe nk’umuhanzi.[4]

Umwuga

hindura

2018–2020: Intangiriro y'umwuga

hindura

Mu Kanama 2018, Starr yasinyanye amasezerano na Quove Models, ikigo gishinzwe kumenyekanisha abamurika imideli giherereye i Lagos. Nyuma yaho, yakoreye ibigo bitandukanye birimo Mazelle Studio, Complete Fashion Magazine na Esperanza Woman. Muri 2019, yatangiye gushyira ku mbugankoranyambaga indirimbo zisubiwemo (covers) z'abahanzi nka Andra Day na 2Face Idibia.[4]

Yahisemo izina ry'ubuhanzi rye Ayra Starr, nk'uko yabivuze mu magambo ye ngo, "risobanura kuba wibutse kandi ugasobanukirwa, ni cyo mpagarariye."[5] Yagaragaye muri videwo y'indirimbo ya Eri Ife yitwa "Dear Future Wife". Mu Kuboza 2019, yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram indirimbo ye y'umwimerere yitwa "Damage", yumvwa n'abantu benshi barimo Don Jazzy, umuyobozi w'inzu ireberera abahanzi (label) yaje kugirana nayo amasezerano ye ya mbere mu kureberera inyungu ze za muzika bikurikirwa no gufata amajwi y'indirimbo ze muri iyo nzu ifasha abahanzi izwi nka Mavin Records.[6][4][7]

Muri 2020, yatangiye gufata amajwi y'indirimbo muri Mavin Studios i Lagos hamwe n’abatunganya umuziki barimo Louddaaa na Don Jazzy.[8]

2021–2023: Ayra Starr na 19 & Dangerous

hindura

Ku wa 22 Mutarama 2021, Ayra Starr yasohoye EP ye ya mbere yitwa "Ayra Starr" binyuze muri Mavin Records. Album ye yasobanuwe nk’inkuru ivangavanze y’urukundo n’ibibazo bijyanye narwo, ihuza injyana za R&B/neo-soul n’amajwi ya Afropop. Starr yavuze ko intego ye yari ugukora umuziki ushobora gukurura abantu bakiri bato n’abakuru. EP ye yatunganyijwe muburyo bw'amajwi neza n’abatunganya amajwi barimo Ikon, Louddaaa na Johnny Drille. Starr yanditse indirimbo imwe wenyine kuri EP ye, izindi enye azifatanya n’umuvandimwe we Dami.[9]

Nyuma yo gusohoka, EP ye yabaye album ya mbere kuri iTunes na Apple Music muri Nijeriya. Kugera muri Werurwe 2021, yageze ku mwanya wa mbere kuri Apple Music mu bindi bihugu bine, yumva n'abarenga miliyoni 15 kuri Spotify, YouTube na Audiomack. Uyu mushinga wavuyemo indirimbo ikunzwe "Away" yaje ku mwanya wa kane kuri TurnTable Top 50 muri Nijeriya, iza no kumwanya wa 17 kuri US Billboard Top Triller Global. Video yayo yagaragaye kuri MTV Base's Official Naija Top 10.[10] OkayAfrica yashyize indirimbo "Away" mu rutonde rw’indirimbo nziza 9 zo muri Nijeriya muri Mutarama 2021. Muri Werurwe na Mata, Starr yasohoye remix y’indirimbo "Ija" na "Away", afatanyije na Tokimonsta na Lilo. Muri icyo gihe, Crayon yasohoye EP "Twelve A.M", irimo amajwi ya Starr mu ndirimbo "In Sync".[11] Yaririmbye kandi mu gitaramo cy’umuco cya Nigerian Students Association cya 'UC Berkeley' cyabereye ku ikoranabuhanga cyiswe The Olori Awards.

Muri Mata 2021, yasohoye video y’indirimbo ye "DITR" kuri YouTube hifashishijwe Marvin.[12] Muri Kamena 2021, yasohoye video y’indirimbo "Sare", zose zayobowe mu buryo bw'amashusho na Afolabi Olalekan. Ku wa 11 Nyakanga 2021, Ayra Starr yaririmbye mu musozo wa Nigerian Idol.[13] Ku wa 6 Kanama 2021, yasohoye album ye ya mbere yitwa 19 & Dangerous. Muri iyo album, yakoze hamwe n'abatunganya umuziki Louddaaa na Don Jazzy, bombi bari baragize uruhare mu gutunganya EP ye Ayra Starr, anifatanya n'abandi bashya nka London na Andre Vibez. kuri iyi album ni bwo bwa mbere yaragize imikoranire ku ndirimbo n'abahanzi nka Fousheé na CKay.[14]

Iyi album yakiriwe neza n’abasesenguzi, benshi bayisobanura nk’iyiganjemo injyana za Afropop na R&B. Yavuyemo indirimbo ebyiri zinjiye mu ndirimbo 40 za mbere kuri TurnTable Top 50, iyamamaye cyane muri zo ikaba Bloody Samaritan, indirimbo ye yonyine yabaye iya mbere kuri iyo chart. Iyo ndirimbo yamaze ibyumweru byinshi izamuka kuri Top 50, kandi ku wa 27 Nzeri 2021, yageze ku mwanya wa mbere, bituma Starr aba umuhanzi w'umugore wa mbere wabigezeho n’indirimbo ye wenyine.[15]

Starr yaje kwinjira ku rutonde rwa Pandora Predictions kandi ku wa 28 Kanama 2021, yaje ku mwanya wa kabiri kuri Billboard's Next Big Sound. Yanagaragaye mu ndirimbo In the Light, iri kuri album ya Johnny Drille yitwa Before We Fall Asleep. Muri Nzeri 2021, yatangajwe nk'ambasaderi wa Pepsi Nigeria. Ku munsi wakurikiyeho, Starr yaririmbye mu gice cyo gusezerera abahatana cya Big Brother Naija. Yafatanyije na Cheque mu ndirimbo Dangerous, indirimbo ya kabiri kuri album ye Bravo. Muri 8th African Muzik Magazine Awards, yahawe nomination mu cyiciro cya Best Newcomer award. Muri Werurwe 2022, Audiomack yamwise Up Now nk’umuhanzi uzamuka vuba.[16]

Ku wa 16 Nzeri 2022, Starr yasohoye indirimbo "Rush" nk’igice cya deluxe ya "19 & Dangerous".[17] Indirimbo yakunzwe mu bihugu bitandukanye birimo u Busuwisi, Irilande n’Ubwongereza, aho yageze ku mwanya wa 24. Yabaye indirimbo ya mbere y’umuhanzi w’umugore wo muri Nijeriya ikunzwe cyane kuri Spotify, bituma aba umukobwa wa mbere w’Umunyafurika ugeze kuri miliyoni 100 z’abantu barebye video imwe kuri YouTube. Yanahawe nomination ya Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music Performance.[18]

Ku wa 10 Ugushyingo 2022, Starr yagaragaye mu ndirimbo "2 Sugar" ya Wizkid, kuri album ye ya gatanu "More Love, Less Ego". Indirimbo yageze ku mwanya wa mbere kuri Billboard's Hot Trending, ininjira ku mwanya wa 5 kuri Billboard U.S. Afrobeats Songs chart. Ku wa 4 Werurwe 2023, Starr yatangaje ko umuziki we wakoreshejwe nk’igice cy’amajwi yo muri filime "Creed III". Ku wa 13 Nyakanga 2023, yatangaje ko azakora urugendo rw'ibitaramo bya mbere ku isi yise "21: The World Tour",[19] rwari rugizwe n’ibitaramo 40 muri Amerika y’Amajyaruguru, Afurika, Uburayi na Ositaraliya. Ku wa 27 Ukwakira 2023, yagaragaye mu ndirimbo ya David Guetta yitwa "Big FU", hamwe n’umuraperi Lil Durk. Indirimbo yageze ku mwanya wa 23 kuri Billboard U.S. Afrobeats Songs[20] inaza ku mwanya wa 18 kuri New Zealand Top 40 charts.[21]

2024 - Kugeza ubu: The Year I Turned 21 'Umwaka nujuje imyaka 21'

hindura

Muri 2023, Ayra Starr yatangiye gukora kuri album ye ya kabiri yitwa The Year I Turned 21. Uyu mushinga wagize uruhare rukomeye mu iterambere rye ry’ubuhanzi, werekana insanganyamatsiko zo kwimenya, urukundo, agahinda n’imbaraga zo kwigira. Starr yasobanuye ko izina ry’iyi album ryaturutse ku rugendo rwe rwo kwinjira mu bukure, avuga ko ari "atari gusa imyaka, ahubwo ni ukwiyubaka, kwimenya no kwiga amasomo nize mu nzira yanjye."

Ibikorwa byo gufata amajwi byabereye muri Mavin Studios i Lagos, bikomeza kugeza muri 2024, aho yakoranye n’abatunganya umuziki asanzwe akorana na bo nka Louddaaa, London na Johnny Drille, ndetse n’uwahawe nomination ya Grammy, Rvssian. Starr yasobanuye ibyo gukora iyi album nk'urugendo rwo kugerageza no kwihishurira, aho yemeye kwigira ubusanzwe.

Mu gihe iyi album yari igikorwa, Starr yatangiye kubona amahirwe akomeye n’ubufatanye bushimishije. Ku wa 5 Werurwe 2024, umuhanzi wa R&B w’Umunyamerika Chris Brown yatangaje ko Starr azaba umwe mu bahanzi bafungura ibitaramo bye 11:11 Tour muri Amerika y’Amajyaruguru, bizamura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Muri Mata 2024, Rvssian, umutunganya umuziki wo muri Jamaika, yasohoye indirimbo Santa, ashyize hamwe Starr n’umuhanzi wa reggaeton Rauw Alejandro. Iyo ndirimbo yabaye iyamamaye cyane, ihuza injyana za Afropop, reggaeton na dancehall. Iyi ndirimbo yanatumye Starr aba umuhanzi wa mbere w’umugore wo muri Nijeriya ugera ku bantu miliyoni 20 bayumva buri kwezi kuri Spotify.

Muri icyo gihe, Starr yitabiriye ibirori bya Fenty i Londres, aho yahuriye na Rihanna. Ubusabane bwabo bwafashwe muri videwo yagizwe ikimenyabose, bitera ibihuha by'ubufatanye bushoboka mu muziki. Rihanna, wari waramenye umuziki wa Starr binyuze kuri murumuna we, yagaragaje ko amukunda kandi yifuzaga gukorana na we na Tems. Nyuma y'icyo kiganiro, Starr yagaragaje ibyishimo by’uko Rihanna yagaragaje inyota yo gukorana na we, agaragaza ubushake bwo gukorana na bombi mu gihe kizaza.

Mbere yo gusohora album The Year I Turned 21 (TYIT21), Ayra Starr yabanje gusohora indirimbo zitandukanye. Rhythm & Blues, yasohotse ku wa 13 Nzeri 2023, yagaragaje insanganyamatsiko z’urukundo n’icyifuzo cyo kuzirikana ibyahise, naho Commas, yasohotse ku wa 2 Gashyantare 2024, yerekanaga kwigirira icyizere no kwigira ku rwego rw’imari. Santa, yasohotse ku wa 8 Mata 2024, yabaye indirimbo irangaje imbere, ikundwa cyane kubera injyana yayo itanga akanyamuneza n’amagambo y’indirimbo ashimishije. Buri ndirimbo yasohowe irimo videwo ikurura amaso, yakozwe n’abahanga bakomeye bo muri Afurika, ikongera igishika cyo gutegereza album yuzuye.

Album The Year I Turned 21 yasohowe ku wa 31 Gicurasi 2024 binyuze muri Mavin Records. Irimo ubufatanye n’abahanzi nka Seyi Vibez, Coco Jones, Giveon, Asake, Anitta na Rauw Alejandro. Indirimbo nka Woman Commando, irimo Coco Jones na Anitta, igaragaza ubuhanga bwa Starr bwo guhuza injyana ya Afrobeat n’umuziki wa pop yo mu Burengerazuba. Yagize ati, "Buri muhanzi yazanye ikintu cyihariye, binamfasha gutekereza uko nakwagura ubuhanzi bwanjye."

Iyo album yasohotse, yahise ijya ku mwanya wa mbere kuri Nigerian Albums Chart, ininjira ku mwanya wa 195 kuri Billboard 200, bituma Starr aba umuhanzi wa mbere w’umugore wo muri Nijeriya ugerayo. Abasesenguzi bashimye ubwenge bwo gutunganya iyi album n’uburyo bwo gutanga inkuru ihuza byose. Pitchfork yayisobanuye nk’"igikorwa cy’ubuhanzi cyigenga kandi gitanga umurongo mushya ku muziki wa Afropop." Indirimbo nka 21 yakiriwe neza kubera uburemere bw’ubutumwa bwayo, naho The Kids Are Alright irimo amajwi y’abagize umuryango wa Starr, ituma abakunzi b’umuziki we binjira mu buzima bwe bwite.

Mu rwego rwo kwamamaza iyi album, Starr yatangiye The 21 Tour, ibitaramo byo kuzenguruka Afurika, Uburayi na Amerika y’Amajyaruguru. Ibitaramo bye byashimiwe cyane. Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, yagize ati, "Iyi tour isa n’ibirori byo guhimbaza ibikubiye muri album—iterambere, gukomera no guhuzwa." Abasesenguzi bavuze ko The Year I Turned 21 ari igihe gihindura amateka y’umwuga wa Starr, aho Billboard yashimye insanganyamatsiko zayo "zirimo iterambere no kwiyemeza kwinjira mu cyiciro gishya, zihuza abantu bose."

Starr yafatanyije na Coldplay mu ndirimbo Good Feelings iri kuri album yabo Moon Music, ndetse yanabaye umwe mu bahanzi bashyigikira igitaramo cyabo Music of the Spheres World Tour muri Ositaraliya na Nouvelle-Zélande.

Ubuhanzi

hindura

Imiterere y'umuziki

hindura

Nubwo umuziki wa Ayra Starr ufite imvange y’injyana zitandukanye, injyana ye yagiye isobanurwa cyane nk’iya Afropop na R&B. Ijwi rye ryagaragajwe mu itangazamakuru nk’iryoroshye, ritanga ubusabane, rifite umwimerere ariko rikomeye, rikurura abantu kandi rifite uburemere bw’amarangamutima. Abasesenguzi b’umuziki bashimye uburyo bwihariye bwo guhinduranya amajwi no gushyikiriza ubutumwa mu ndirimbo ze.

Amagambo ye akomatanya Icyongereza, Nigerian Pidgin English na Yoruba, agaruka ku nsanganyamatsiko zigezweho nk’urukundo, umubano, gukomera no kwigenga. Nyuma yo gusohora EP ye ya mbere yitiriwe izina rye, hari abasesenguzi bumvaga uburyo aririmbamo busa n’ubwa Tems. Mu kiganiro kuri Cool FM, Starr yavuze kuri ibyo ugereranyo ati: "Ndi umuhanzi ukiri muto, kandi Tems ni umuhanzi udasanzwe; kuba abantu bamvuga nk’umuhanzi mwiza nk’uriya, ni ishema kuri njye."

Motolani Alake, asuzuma EP ye kuri Pulse, yavuze ko "Ayra Starr atari kwigana Tems neza neza, ariko iyo ahinduranya ijwi rye akarangiza amagambo n’interuro mu buryo budasanzwe, asa nk’umuziki wa Tems." Alake yanavuze ko aba bahanzi bombi batandukanye; Tems ashobora kuba yibanda ku njyana itandukanye, naho Starr akaba umuhanzi ufite uburyo bwihariye bwo kwinjiza Afropop nyafurika.

Album ye ya mbere 19 & Dangerous yibanze kuri Afropop na R&B, ariko yinjijemo n’ingaruka za neo-soul, jazz na EDM. Abasesenguzi bashimye uburyo bwe bwo kwinjira mu njyana nyinshi, aho Oris Aigbokhaevbolo wa Music In Africa yavuze ati: "Ayra Starr ashobora gukorera mu njyana zitandukanye atabaye nk’abandi bahanzi."

Ubuhanga bwo guhuza imiziki itandukanye bwakomeje kwigaragaza muri album ye ya kabiri The Year I Turned 21, aho yagaragaje umwihariko mu njyana zitandukanye. Bisi Ademola wa African Folder yayisobanuye nk’igikorwa "kitari cyihuta cyane cyangwa icyagerageje ibintu bishya cyane". Nubwo iri album yakiriwe mu buryo butandukanye, yashimiwe cyane ku buryo yinjijemo Afrobeats, Highlife, Amapiano, n’urusobe rw’injyana zishimwa cyane mu Bwongereza.

The Year I Turned 21 ifite umwuka w’ubusesenguzi bwimbitse ugereranije n’ibihangano bye byabanje, igaruka ku nsanganyamatsiko zo kwimenya no kwigenga. Kadish Morris wa The Guardian yavuze ko nubwo album yerekana "imyuka ituje n’itandukanye," hari indirimbo zitari ndende bihagije, zishobora gutuma umutlistener avamo atararangiza kwinjira mu muziki. Indirimbo nka Freedom na Desire zigaragaza guhuza injyana z’Afurika n’umuziki wa pop yo mu Burengerazuba, mu gihe indirimbo Let Me In yerekana ubujyakuzimu bw’amagambo ye n’uburyo bwihariye bwo guhinduranya ijwi.

Imbarutso yo kwisanga mu muziki

hindura

Ayra Starr yakuriye mu muryango ukunda umuziki. Yemeza ko nyina, wari umuhanzi, hamwe na musaza we Dami, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ari bo bamuhaye ishyaka ryo kujya mu mwuga w’umuziki. Kuba yarakuriye hagati ya Bénin na Nijeriya byatumye ahura n’umuco utandukanye, bigira ingaruka ku mitekerereze ye n’uburyo yabonaga isi. Starr na Dami batangiye kwandika indirimbo bakiri bato, bayobowe na nyina hamwe na nyirasenge. Ku myaka 10, yari amaze gufata umwanzuro wo kwinjira mu muziki nk’akazi ke, ariko se yamushishikarije kurangiza amasomo ye mbere.

Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko mu bwana bwe yagize ingaruka z’abahanzi batandukanye, barimo 2Face Idibia, Wande Coal, Angélique Kidjo, Lijadu Sisters na Tope Alabi. Muri kaminuza, yakomeje gukurikirana umuziki wa Nicki Minaj, Justin Bieber, Sia na Tiwa Savage. Yasobanuye ko Shakira yamubereye impamvu nyamukuru yo gukunda kuririmba, kimwe na Beyoncé, Rihanna na Miley Cyrus. Yagize ati: "Byari imbaraga numvaga igihe nari kumva umuziki wabo. Nta bahanzi benshi b’abagore bo muri Nijeriya baririmbye ibintu bikomeye nkabo icyo gihe, ntabwo ari nk’ubu."

Mu bijyanye n’ubuhanga bwo kwandika indirimbo, yemeza ko akunda Asa, avuga ko "yandikaga neza cyane [kandi] yari umwe mu bantu nashakaga kumva kugira ngo menye uko bandika indirimbo mu buryo bwiza."

Ishusho rusange

hindura

Kuva yamenyekana cyane mu wa 2021 ubwo hashyirwaga hanze Umuzingo muto w'indirimbo (EP) za Ayra Starr wa mbere ndetse indirimbo "Bloody Samaritan" igakundwa cyane, Ayra Starr yigaragaje nk’umuhanzi ukomeye mu muziki no mu myambarire, akaba n’ijwi ry’abasore n’inkumi bo muri Afurika. Isura ye rusange yubakiye ku ihuriro ry’ubwamamare mu njyana ya Afropop, guhitamo imyambarire iteye imbere, no guhuza neza n’abakunzi b’umuziki we.

Starr yubatse izina nk’umuhanzi uzwi ku myambarire ye idasanzwe, aho yagaragaje uburyo bwihariye bwo kwambara mu gihe yashyiraga hanze album ye ya mbere, 19 & Dangerous. Uburyo bwe bwo kwambara bwatangiye kugereranywa n’abahanzi bagenzi be, harimo Tems, umuhanzi wo muri Nigeria. Mu nyandiko ya Pulse Nigeria, Temi Iwalaiye yagaragaje ko nubwo bombi bafite imico igaragara nk’iy’uburanga, imyambarire ya Starr akenshi yibanda ku miterere y’urubyiruko, ikaba ishushanyije n’imyambaro yo mu gihe cya Y2K, ikomatanyije crop tops, mikro-jupes, n’amabara atangaje.[22] Ayra Starr yigaragaje nk’umuhanzi ufite impano itandukanye, ahuza imico y’Alté subculture n’ubuhanga mpuzamahanga, bigatuma imyambarire ye iba igihangano cyihariye. Nk’uko OkayAfrica yabigaragaje, imyambarire ye ni "uburyo bugezweho bwo gusubiza ku cyerekezo cy’imideli yo hambere," ihuza abantu bo hirya no hino ku isi.

Ku nshuro ye ya mbere mu imurikagurisha ry’imideli Paris Fashion Week 2023, Starr yitabiriye ibitaramo bikomeye nk'iby’imideli ya Balenciaga, Off-White, na Casablanca, bimufasha kwinjira mu rwego rw’imideli y’icyubahiro. Abasesenguzi bashimye uko ahuza umuco atajegajega, bagaragaza ko afite ubushobozi bwo gufata ingamba zihambaye mu bijyanye n’imideli.

Nk’uko BellaNaija yabivuze, "uburyo Starr yitwara mu mideli nta bwoba igaragaza," ikaba ari yo ntandaro y’uko yihariye mu ruhando rwa Afrobeats, ahuza ibyo akunda n’imiterere y’imideli avant-garde.[23] [24] Mu bihembo bya Grammy Awards 2024, Ayra Starr yatangaje benshi yambaye bralette y’ubwiza budasanzwe hamwe na miniskirt, imyambaro yadozwe na Janice Munenge.

Pulse Nigeria nayo yashimangiye ko "imyambarire ye y’urubyiruko yari iteye amabengeza yari kimwe mu byaranze kandi bikibandwaho kuri tapis rouge (red carpet)," bikerekana uburyo akomeje kugerageza kwerekana umwimerere mu mideli, ariko aguma kuri gakondo ye.[25] Mu kiganiro na BellaNaija, Ayra Starr yagize ati, "Imideli ni uburyo bwo gutanga ubutumwa, nk'uko umuziki ubikora. Mpora nshakisha inzira nshya zo kwerekana uwo ndi we."[25] Umuziki we n’isura ye bihura cyane n’urubyiruko rwo mu gisekuru cya Gen Z, by’umwihariko ku buryo adatinya kuvuga ku bwisanzure no kwihagararaho. Mu kiganiro yagiranye na Euphoriazine, yabisobanuye agira ati, "Ndashaka ko abakunzi b’umuziki wanjye bumva ko babonwa muri wo, bakamenya ko inkuru zabo zifite agaciro."[26] Ubu buryo nyabwo bwo kwitwara bwamufashije kubaka itsinda ry’abafana b’indahemuka, aho abarenga miliyoni bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na TikTok, aho akunda gusangiza abakunzi be amashusho yo mu ruganda rw’umuziki we hamwe n’ibitekerezo bye bwite ku buzima bwe.[27]

Guharanira impinduka

hindura

Muri Kanama 2022, Starr yari mu biganiro mbwirwaruhame bijyanye n'imyitwarire ye ku bibazo bya LGBTQ +. Ibi byatangiye ubwo yasubizaga umufana ku mbuga nkoranyambaga abaza niba indirimbo ye "Cast (Gen Z Anthem)" yari igenewe abumva LGBTQ +. Starr yemeje ko umuziki we ari uw'abantu bose, hatitawe ku mibonano mpuzabitsina. [28] Mu Gicurasi 2024, Ayra Starr yateje impaka zikomeye nyuma yo kugaragaza ubufasha bwe bwisanzuye ku bafana LGBTQ+ mu gitaramo yabereye muri Brazili. Muri icyo gitaramo, yagaragaye ahungabanya ibendera ry’umutuku, orange, umuhondo, icyatsi, ubururu n’umuhemba (rainbow flag), ikimenyetso cy’ishema ry’abagize LGBTQ+, agaragaza ko ashikamanye na bo. Icyo gikorwa cyakiriwe mu buryo butandukanye n’abafana ndetse n’abantu muri rusange. Hari abamushimiye ku bw’imyumvire ye irimo kwinjiza bose no gushyigikira uburenganzira bw’LGBTQ+, mu gihe abandi bamunenze, bigaragaza uko ibibazo bijyanye n’LGBTQ+ bigisigaye bikemangwa mu muryango wa Nijeriya.[29]

Indi mishinga

hindura

Muri Nzeri 2021, Ayra Starr yagizwe ambasaderi w'ikirango cya Pepsi Nigeria.

Mu Ukwakira 2021, yagaragaye mu nyandiko y’Accelerate TV’s The Cover, ndetse no mu gice cya Fall/Winter 2021 cya ODDA Magazine. Mu 2021, yagaragaye mu gikorwa cya Notion editorial, aho yagaragajwe nk’umuhanzi ufite ubuhanga bwihariye mu njyana ya Afrobeats.

Akazi ka sinema

hindura

Mu 2024, Ayra Starr yakoze umukino we wa mbere mu Christmas in Lagos, aho yagaragaye nk’uwiyerekana ubwe.

Azagaragara kandi muri Children of Blood and Bone, filime y’Action Thriller iyobowe na Gina Prince-Bythewood, ishingiye ku gitabo cyitwa nk’iyo filime.

Discography

hindura

Studio albums

hindura
  • 19 & Dangerous
  • The Year I Turned 21

Extended plays

hindura
  • Ayra Starr

Singles

hindura

Imbonerahamwe yakoreshejwe mu mwandiko fatizo ntiboneka muri uru rurimi.

Other charted songs

hindura

Imbonerahamwe yakoreshejwe mu mwandiko fatizo ntiboneka muri uru rurimi.

Guest appearances

hindura

Imbonerahamwe yakoreshejwe mu mwandiko fatizo ntiboneka muri uru rurimi.

Ibitaramo bizenguruke uduce

hindura

Igikorwa cyo gufungura

  • Coldplay – Music of the Spheres World Tour (2024–2025)

Ibihembo n'aho yitabiriye (nomination)

hindura

Imbonerahamwe yakoreshejwe mu mwandiko fatizo ntiboneka muri uru rurimi.

Inyandiko

hindura

"Fashion Killa" ntiyigeze ijya ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko yageze ku mwanya wa 18 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

"Bloody Samaritan (Remix)" ntiyigeze ijya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko verisiyo y'iyambere yageze ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

"Sability" ntiyigeze ijya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko yageze ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

"Stamina" ntiyigeze ijya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko yageze ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

"Rhythm & Blues" ntiyigeze ijya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko yageze ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

"Commas" ntiyigeze ijya ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe mu Bwongereza (UK Singles Chart), ariko yageze ku mwanya wa 1 ku rutonde rw’indirimbo za UK Afrobeat Singles Chart.[30]

Intanganturo

hindura
  1. The Scoove, Africa (February 28, 2021). "Ayra Starr breaks new Record as "Rush" hits 100 Million views on YouTube". The Scoove Africa.
  2. "2024 GRAMMY Nominations: See The Full Nominees List | GRAMMY.com". www.grammy.com. Retrieved 2023-11-11.
  3. 3.0 3.1 3.2 https://hypebae.com/2021/3/ayra-starr-oyinkansola-aderibigbe-nigerian-beninese-lagos-teen-singer-songwriter-debut-ep-interview
  4. 4.0 4.1 4.2 https://web.archive.org/web/20210417095939/https://www.nme.com/blogs/nme-radar/ayra-starr-nigerian-teen-leading-her-generations-sonic-revolution-2880834
  5. https://schonmagazine.com/interview-ayra-starr/
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2024-04-23. Retrieved 2025-04-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.standardmedia.co.ke/entertainment/news/2001408298/arya-starr-nigerian-teen-music-sensation
  8. https://www.standardmedia.co.ke/entertainment/news/2001408298/arya-starr-nigerian-teen-music-sensation
  9. https://www.naijapickup.com/mp3-music/artistes/ayra-starr/
  10. https://www.turntablecharts.com/Charts/Top50
  11. https://www.pulse.ng/entertainment/music/stream-crayon-twelve-am/8rtfk02
  12. https://www.bellanaija.com/2021/04/ayra-starr-ditr-video/
  13. https://punchng.com/ice-prince-ayra-starr-others-perform-at-nigrian-idol-grand-finale/
  14. https://wapbeatz.com/news/ayra-starr-set-to-release-visual-for-beggie-beggie/
  15. https://www.bbc.co.uk/sounds/play/m000y75k
  16. https://audiomack.com/world/post/ayra-starr-is-upnow-announcement
  17. https://guardian.ng/life/ayra-starr-releases-rush-her-first-single-of-the-year/
  18. https://grammy.com/news/ayra-starr-interview-2024-grammys-best-african-music-performance-videos
  19. https://thatgrapejuice.net/2023/07/ayra-starr-announces-first-headlining-world-tour-reveals-dates/
  20. https://www.billboard.com/charts/billboard-u-s-afrobeats-songs/
  21. https://aotearoamusiccharts.co.nz/archive/hot-singles/2023-11-03
  22. Ayra Starr vs Tems: How different and similar is their style? | Pulse Nigeria
  23. Check Out Ayra Starr's Chic and Sultry Paris Fashion Week Style Diary | BN Style
  24. Ayra Starr Served Chic and Sultry Lewks at Paris Fashion Week, Have a Look | BellaNaija
  25. 25.0 25.1 Ayra Starr's outfit steals the spotlight at the 2024 Grammys | Pulse Nigeria
  26. Ayra Starr Interview: 'I want The Year I Turned 21 to be timeless'
  27. Afronistsa Spotlight: Ayra Starr-The New Face of Afrobeats - African Vibes
  28. "Ayra Starr Replies As Fan Questions If She Sang "Cast" For Gays". Cool FM - Your Number One Hit Music Station ! (in Icyongereza). Retrieved 2 June 2024.
  29. Itodo, Sunny Green (19 May 2024). "'Sabigays': Controversy as Ayra Starr embraces LGBTQ fans at Brazil concert". Daily Post Nigeria. Retrieved 2 June 2024.
  30. 30.0 30.1 30.2 30.3 30.4 30.5 AYRA STARR songs and albums | full Official Chart history