Axali Doëseb
Axali Doëseb (wavutse mu 1954) n'umuhimbyi w'amanota ya muzika wo muri Namibiya. Yanditse kandi ahimba " Namibiya, Igihugu cy'Ubutwari ", iyi ikaba ari indirimbo yubahiriza igihugu cya Namibiya kuva mu 1991. Yabaye kandi umuyobozi wa Orchestre y'igihugu Symphony.
Muguhhimba indirimbo yubahiriza igihugu yagenzurwaga na Hidipo Hamutenya, icyo gihe yari perezida wa komite ishinzwe ibimenyetso bikuru by’igihugu . Mu 2006, Hamutenya yavuze ko yanditse ayo magambo ayigize we ubwe, "mu ndege yerekeza muri Cuba", ariko Doëseb arabihakana.
Ubuzima
hinduraDoëseb yavutse mu 1954 i Okahandja. Yerekanwe n'umuziki mu myaka ye y'amashuri, yize amasomo ya piyano mu ishuri ryisumbuye rya Martin Luther, i Okombahe . Nyuma yaje guhimba liturujiya y'Itorero ry'ivugabutumwa Lutheran muri Namibiya. Doëseb yabonye impamyabumenyi ihanitse muri muzika muri Musikschule Herford (mu Budage ). Mu 1997, yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bugeni ayikuye mu ishami rya Muzika muri kaminuza ya Marlborough ( mu Bwongereza ).
Nkumuhimbyi uzwi cyane, Doëseb yasabwe n.amashuri menshi kubandikira indirimbo zabo zishuri. Yabaye kandi perezida wa komite ishinzwe guhimba indirimbo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika i Addis Abeba, muri Etiyopiya. Muri 2014, yahawe igihembo cy'ubuzima bwe bwose muri (Namibian Annual Music Awards) (NAMAs) ibihembo byirushanwa ngarukamwaka rya muzika ryo muri Namibiya. [1]
Reba
hindura- ↑ "Namibia: Axali Doëseb to Be Honoured As a Lifetime Achiever at the Namas". AllAfrica.com. Archived from the original on 28 November 2017. Retrieved 26 August 2015.