umuco w'ikinimba

Akamaro

hindura
 
Intore mu muco nyarwanda

Umuco witwa imboneragihugu. Umuco ni wo uranga abantu ndetse ukababumbatira. Umuco ni yo ndorerwamo y’igihugu cyangwa y’akarere, abahatuye bakireberamo, bakamenya uko basa. Ndetse n’abandi bakabareberamo, bakabamenya uko babaho, icyo bakunda kurya no kunywa, uko bitwara mu mvugo no mu ngiro, bakaboneraho kubegera, kubana na bo cyangwa se kubitarura: wajya i Burya-sazi ukazimira bunguri, utajya ibwami ukabeshywa menshi, waba utazi umurera umukamureresaho ‘amasiha’, kandi ntujye mu bajiji utari umujiji .[1]

Ibindi

hindura

Umuco mu Rwanda, ari wo wa ba sogokuruza, utuma abatuye igihugu n’abari hanze yacyo bakomeza kwitwa abanyarwanda aho bari hose. Nasanze umuco ubumbatira imilyango: umugabo, umugore, abana n’abo bafitanye isano bose, bakagirana ubumwe bunuka, bituma iyo usanze abavandimwe bavumbitse akarenge ukuramo akawe inzira zikigendwa, maze wiha kwizubaza cyangwa kuzarira, akawe kagatokombera.[2][3]

Umuco ubumbatira umurenge n’akarere, ahantu aho ari ho hose, hakabumbatira abantu bahakomoka cyangwa bahatuye. Bakagira ibyo bahuriyeho bibaranga, wahagera uru umuva-ntara ukabanza gusiganuza, washaka kumenya akari i Murore cyangwa kubaza impigi n’icyiyihatse, bakakubwira ko ‘i Rukara hirirwa ntihararwa’, naho ‘i Ruhande rwa Mpandahande hakaba mw’itetero ry’intiti’.

Amashakiro

hindura
  1. https://www.youtube.com/watch?v=gvYhdXSDo54
  2. https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ni-ryari-bavuga-ko-umuntu-yishe-cyangwa-yataye-umuco
  3. https://rw.amateka.net/akamaro-nuburanga-byumuco/