AMOKO Y'IBYIVUGO
Icyivugo
hinduraMu kivugo umuntu ni we wirata ubutwari yakoze, icyo cyivugo kibaba ari naho bitandukanira n'ibindi byivugo bisingiza. Iyo byabagako ko uvuga cy'undi wagombaga ku kivuga muri ngenga ya gatatu. Ibyivugo byari ibyo kurata ubutwari mdetse no kumara abandi bantu ubwoba.
Umuntu yashoboraga kwivugira ku murambo(intumbi) w'umuntu amatsinze mu rugamba, akavugira mu bitaramo, mu myiyereko y'intore no mu birori. Biragoye kumenya igihe inganzo y'ibyivugo yaba yaratangiriye mu Rwanda; gusa imaze igihe kirekire kuko bivugwa ko nambere y'ingoma ya Ruganzu Ndori, ibyivugo byariho.
Uwivuga arata ubutwari bwe ndetse agasingiza n'intwari ze. Mu butwari yirata harimo IBIGWI n' IBIRINDIRO. Ubusanzwe IKIGWI naho umuntu yiciye umwanzi. Mu bigwi intwari ivugamo amazina y'abanzi yatsinze mu rugamba n'aho yabatsinze naho ibirindiro ni ibikorwa by'akataraboneka uwivuga aba yaragaragarije ku rugamba: nko kwimana bagenzi be, kubagarukira, gutahana iminyago, kwambikwa impeta z'ubutwari n'ibindi.[1]
AMOKO Y'IBYIVUGO
hinduraIbyivugo nyabyo by'intwari bibamo amoko abiri.
- IBYIVUGO BY'INIGWA: ni ibyivugo bihimbitse neza ariko bigufi bitagira ibika. Urugero: Ikivugo cya KAMPAYANA KA NYANTABARutajabukwa n'imitima Ingamba zimisha imitutu Rwa Nyirimbirima Ndi intwari inkotanyi yamenye Yanshinze urugamba rw'inkoramaraso Ati:"Rwampingane". Nti:"Mukarangandekwe nzirana n'ababisha, Iyo duhuye ndarakara."
- IBYIVUGO BY'IMYATO
Ni ibyivugo birebire bivabanyijemo ibika, buri gika cyikitwa 'UMWATO'.
Umwato uteye nk'ikivugo cyihariye ariko ukagira amagambo n'ibitekerezo biwuhuza n'iyindi biremanye ikivugo.