Vanessa yavukiye mu muryango w'abantu batandatu. Kuva yatangira amasomo ye ya mbere yo kwihangira imirimo, igitekerezo cyo kuba rwiyemezamirimo wabaye intego nyamukuru. Icyifuzo cye ni ukuba rwiyemezamirimo uzirikana kugaruka muri sosiyete. Ibi byamuteye kwitabira inama zuburezi na gahunda zubushakashatsi ashingiye kumyigire ye izamwongerera impamyabumenyi.[1]

Vanessa Zommi, numwe m'urubyiruko rufite ibitekerezo byiza muri Kameruni. Yari afite imyaka 17 gusa ubwo yatangiraga umushinga we Emerald Moringa Icyayi, igicuruzwa kigamije kurwanya diyabete mu kugabanya isukari mu maraso. Nyina amaze gufatwa n'indwara, Vanessa yiyemeje gushaka umuti uhendutse ariko ufite akamaro, maze awusanga mu giti cya Moringa. Iki giti kidasanzwe kizwiho ibyiza byo kuvura, hamwe nibibabi byacyo birimo antioxydants ituma bivura ubwoko butandukanye bwa diyabete no kongera ubudahangarwa bw'umubiri. [2][3][4]

Vanessa yatangiye gutunganya ikibabi no kugipakira muburyo bwicyayi kugirango byoroshye kandi bishimishije. Ikimutera kwagura ubucuruzi bwe ni uko ibicuruzwa bye bituma umuryango we ugira ubuzima bwiza, kandi bigakemura ikibazo cya diyabete idakira mu gihugu cye.

Ibishya hindura

  1. https://anzishaprize.org/fellows/vanessa-zommi/
  2. https://www.africa.com/top-young-african-entrepreneurs/
  3. https://anzishaprize.org/fellows/vanessa-zommi/
  4. https://anzishaprize.org/fellows/vanessa-zommi/