Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero

Urwibutso rw' i Karongi

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero, hafi ya Karongi-Kibuye Mu Burengerazuba bw'u Rwanda, rwibutsa itsembabwoko ryo mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Hano abantu 40,000 nibo bahiciwe. [1]

Bisesero

Aho biherereye hindura

 
Bisesero

Urwibutso ruri ku musozi uri mu gace gato ka Bisesero uri nko muri kilometero 60 mu muhanda uva Kibuye, mu igihugu cy'u Rwanda . [1]

Amateka hindura

 
Urwibutso rwa genoside yakorewe abatutsi
 
Urwibutso rwa Bisesero

Itsembabwoko ryibasiye abatutsi ryatangiye muri Mata mu mwaka wa 1994. Aho abantu 40,000 bapfiriye muri ako gace gakikije Bisesero. Ntibyaribisanzwe aba bantu bagerageje kwirwanaho ndetse banasaba ingabo z'abafaransa kubacungira umutekano muburyo bwo kubarinda baticwa. Ingabo nta nshingano zari zifite zo gutabara maze bava aho bicirwaga barahabata bisubirira iwabo. Abatutsi 40,000 nibo bapfiriye hafi ya Bisesero. [1]

Uru rwibutso ni kimwe mu bigo bitandatu bikomeye byo mu Rwanda bibuka itsembabwoko ry’abatutsi mu mwaka wa 1994. Ahandi ni Urwibutso rwa Kigali, Urwibutso rwa Murambi n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ahandi i Nyamata na Nyarubuye. [2]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 Bisesero: The Hill of Resistance, Noam Schimmel, 2012, Huffington Post, Retrieved 3 March 2016
  2. Sites mémoriaux du génocide : Nyamata, Murambi, Bisesero et Gisozi, UNESCO, Retrieved 2 March 2015