Umubirizi cyangwa Umubilizi , Umugaragara (izina ry’ubumenyi mu kilatini Vernonia amygdalina) ni ikimera.

Umubirizi
umubirizi

Igicumucumu (Leonotis nepetifolia) hamwe n’umubirizi (Vernonia amygdalina) ni ibiti bifite uruhare rukomeye mu buvuzi bw’indwara y’inzoka zo mu nda ku matungo.Umubirizi ni igiti usanga kizwi n’abantu benshi kandi gikunze kuboneka ahantu hose hari ibihuru. Gusa abenshi bazi umubirizi nk’umuti w’inzoka zo mu nda, hakaba n’abakunda kuwushyira mu mazi bagiye kuhira amatungo kuko ngo bituma anywa neza kandi ukayagirira akamaro. Iyi nkuru iragaruka ku kandi kamaro k’umubirizi.

Tumenye umuti w'Umubirizi hindura

 
umubirizi

Umubirizi uzwiho kuba urura, ndetse buri gice cy’umubirizi kirarura (ibibabi, igihimba, imizi), ariko ubwo burure bwawo ngo ni bwo bugirira umubiri akamaro, kuko biwuvura ububabare butandukanye.Umubirizi rero ngo ufite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu ku buryo byaba byiza, umuntu agiye awukoresha kenshi kugira ngo abone ibyiza byawo uko bikwiriye.Mu byiza by’umubirizi harimo kandi kuba utuma umwijima ukora neza, kandi ngo umwijima ugira akamaro gakomeye mu mibereho myiza y’umuntu. N’umuntu watangiye kugira ibibazo by’umwijima ngo ashobora kunywa amazi y’akazuyazi arimo umubirizi bikamufasha.[1]bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.Umubirizi kandi wifitemo ubushobozi bwo kugenzura ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri. Iyo ibyo binure bibi bibaye byinshi mu mubiri ngo bishobora gutera indwara ya Alzheimer ijyana n’ibibazo by’ubwonko budakora neza, ndetse n’indwara z’umutima zitandukanye.[2]Umubirizi kandi ufasha mu kurinda kanseri y’ibere, kuko bimwe mu bifasha kwirinda kanseri y’ibere harimo guhorana ibiro biringaniye no kugira umurimo w’imbaraga (activité physique) umuntu akora. Kandi umubirizi ufasha mu kugabanya ibiro no gutuma bitiyongera ku bafite ibiringaniye, kuko wongera icyitwa ‘metabolisme, kigira uruhare rukomeye mu kugenzura ibiro by’umuntu.Ibibabi by’umubirizi byigiramo ibyitwa ‘antioxydants’ mu gihe bitetswe bikaribwa nk’imboga, bifasha mu kurwanya indwara zitandukanye.Kongera umubirizi mu mafunguro y’umubyeyi wonsa, byamufasha guhembera cyangwa se kugira amashereka menshi.

 
igiti cy'umubirizi

Ibindi wamenya ku Umubirizi hindura

Umubirizi kandi ni umuti ukomeye w’umuriro. Mu gihe umuntu afite umuriro, bashobora guteka ibibabi by’umubirizi bamuha amazi yawo, bikamugabanyiriza umuriro, ububabare, bigafasha umubiri we gukora neza.Ibibabi by’umubirizi kandi bifasha mu kuvura indwara z’uruhu zitandukanye. Akandi kamaro k’umubirizi gakomeye, ni uko wifitemo ubushobozi bwo gusukura no mu mubiri imbere ndetse ukanafasha mu kuvura abantu bagira ibibazo byo kuzana umwoyo (les hémorroïdes).Umubirizi kandi ukungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’ bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Umubirizi kandi ufasha abantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu gifu, n’abakunda kwituma impatwe.[2]Ku rubuga https://guardian.ng, bavuga ko umubirizi wifitemo ubushobozi bwo kurinda impyiko kwangirika no gutuma zikora neza, ndetse ugafasha n’urwungano rw’inkari kugira ubuzima bwiza.Ku rubuga https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc bavuga ko umubirizi wongera amahirwe y’uburumbuke ku bagabo, kuko ufasha intanga-ngabo gukomera no kugira ubuzima bwiza,[1]Umubirizi kandi ufasha mu kugenzura urugero rw’isukari. Ku bantu barwara Diyabete, kurya umubirizi byabafasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Amashakiro hindura

 
Umubirizi
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/umubirizi-uzwiho-kuvura-inzoka-zo-mu-nda-burya-uvura-n-izindi-ndwara
  2. 2.0 2.1 https://habimanaishimwejeanclaude.wordpress.com/2020/06/15/umubirizi-uretse-kuvura-inzoka-burya-ufite-byinshi-wagufasha-harimo-no-mu-myororokere15-06-2020habimana-ishimwe-jean-claude-umubirizi-ugisoma-iri-jambo-uhise-wibuka-igiti-gifite-imizi-amababi-yewe/