Mugisha Prince uzwi kw'izina rya the Nature, numuhanzi winjiye mu muziki nyuma yo kubona abamufasha asohora extended play(EP) ye yambere. uyu muhanzi yavutse tariki 2 ukuboza 1999, akaba avuka mumuryango wabana babiri akaba yarasoje amashuri yisumbuye. uyu muhanzi numwe mubahanzi bafite abavandimwe mu muziki barimo umuraperi ish kevin , logan joe. The nature avugako yakuze ashaka kuzaba umukinnyi wumupira ariko impano yumuziki niyo yabashije gukunda akayikurikirana.avugako ku myaka 15 aribwo yatangiye kwiyumvamo impano y'umuziki n'ababyeyi be bamubwirako bazamushyigikira.The nature yavuze murwego rwo rwo kwinjira mu muziki neza, yahisemo gufata umwanya uhagije kugirango atunganye EP ye yambere yise "umva vibe". Irimo indirimbo nka:' waitress' yakoranye na gabiro guitar , 'mfatirana','slay', ndetse na chance. The nature avugako gukorana EP ye yambere na gabiro guitar byaturutse kubushuti bari basanzwe bafitanye. Uyu muhanzi The nature akaba asaba aba nyarwanda gukomeza kumushyigikira murugendo rwe rw'umuziki.[1]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/111978/the-nature-umuhanzi-mushya-winjiranye-ep-mu-muziki-video-111978.html