ku biti bitanu

Amateka hindura

Amateka y’abakuze agaragaza ko ’Ku Biti Bitanu’ mu Mudugudu wa Tunza, Akagali ka Buguri, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ibiti bitanu bihaherereye byahatewe kuko Abakoloni babonaga ko hari izingiro ry’u Rwanda kugira ngo bizahabe nk’urwibutso, kugeza na n’ubu bikaba byarabaye inganzamarumbo bikibonwa gutyo. Bivugwa ko byasigaye mu byatewe n’Ababiligi aho basabaga abaturage kubirinda amajeri, icyo ijeri ririye bagakubitwa ibiboko umunani inshuro ebyiri; abakuze ndetse n’abakora ubucukumbuzi amateka y’ibi biti bemeza ko byatewe ahari izingiro ry’u Rwanda.[1][2][3]

 
Ishyamba

Biti Bitanu hindura

Biti Bitanu Ni muri metero nke uvuye ku Biro by’Akarere ka Kamonyi, hateganye neza n’ikigo cy’amashuri College APPEC. Ibicu byari bibuditse imvura ikubye igiye kwisuka, Ibiti by’inganzamarumbo bitanu biri byonyine munsi y’umuhanda. Iyo ubihagaze hagati ntibigukundira kureba mu bushorishori bwabyo kuko n’amashami yakuze cyane. Abantu bamuhaye ikaze ni bo babanje kumuhamiriza ko kuri ibi biti ari ho hari izingiro ry’u Rwanda.[1][4]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.igihe.com/umuco/umurage/article/kamonyi-ku-biti-5-byakubitishije
  2. https://bwiza.com/?Kamonyi-Batandatu-bakekwaho-gutema-ibiti-bya-Leta-byo-ku-mihanda-bafashwe
  3. https://umuryango.rw/amakuru/article/ubuyobozi-bw-akarere-ka-kamonyi-bwagaragaje-intambwe-ishimishije-bumaze
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kamonyi-polisi-yafashe-abakekwaho-gutema-ibiti-bya-leta-batabyemerewe