Kurya Kokombure ni byiza cyane ku buzima bw’umuntu,cyane cyane kuyirya nka salade kuko ibasha kurinda umubiri w’umuntu indwara nyinshi zirimo n’iz’akarande.

urubuto rwa kokombure

Ibyo wamenya kuri Kokombure hindura

 
ubwoko bwa kokombre
 
Ubuhinzi bwa kokombure

Bimwe mubyo Imana yaremye ntabwo tujya dusobanukirwa nuko twabyivurisha kandi yarabiduhaye ahubwo tukabifata uko bitari bigatuma duhura n’uburwayi twiteye bamwe bayita urubuto abandi bakayita imboga biterwa nuko ushaka kuyirya ,Cocombre (soma kokombure) cg cucumber mu cyongereza, ni rumwe mu mbuto zifatiye runini ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni mu gihe kuko ikize ku ntungamubiri, imyunyungugu na vitamini zitandukanye zifasha umubiri mu mikorere myiza buri munsi.[1]Nubwo kokombure ikunda kenshi kubarwa mu cyiciro cy’imboga, siko biri kuko ari imbuto. Kokombure zibarizwa mu muryango umwe na watermelon kimwe n’ibihaza, witwa cucurbitacease.Hari impamvu nyinshi ugomba kurya kokombure kenshi (ubishoboye buri munsi)kuko ikize kuri vitamini K, za B zitandukanye, C n’imyunyu ngugu itandukanye, biguha ubushobozi bwo kwirinda indwara nyinshi zitandukanye zirimo izibasira umutima.Kokombure ikungahaye kuri polyphenols, zigabanya cyane ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, iya prostate, iy’umura, ndetse n’iyi mirerantanga. Kokombure kandi inakize ku zindi ntungamubiri zitwa cucurbitacins, zifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri.[2]kokombure ifasha umubiri kutagira umwuma cyane cyane mu bihe by’izuba. Udusate twa kokombure watugereranya n’ikirahuri cy’amazi,Ubushakashatsi bwerekana ko ibiyigize birinda kubyimbirwa, binafasha uruhu kugumana itoto, ikarinda iminkanyari no gusohora imyanda mu mubiri.Kokombure zikungahaye ku bintu 2 by’ingenzi cyane mu mikorere myiza y’igifu; amazi na fibre. Kurya kokombure nka salade cg se kuyikoramo umutobe, bishobora kuguha igipimo gikwiriye ukeneye buri munsi cya fibres. Niba ukunda kugira ikibazo cy’ikirungurira ugomba kumenya ko kunywa amazi menshi ari uburyo bwiza bwo kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ibi kokombure ishobora kubigufashamo.Uruhu rwa kokombure rukungahaye cyane kuri fibres, zifasha cyane mu igogora ry’ibiryo no kwihutisha ibiryo mu rwungano ngogozi bigatuma bisohoka vuba, bityo bikakurinda kwituma impatwe.Niba ujya ugira ikibazo cyo guhumura nabi mu kanwa, kokombure yagufasha cyane. Ufata agace gakase kayo ukagashyira mu kanwa mu gice cyo hejuru, bifasha kwirukana bagiteri zitera impumuro mbi. Kurya kokombure bizwiho na none kugabanya ubushyuhe bwinshi mu gifu; iyi akaba ari imvano ya mbere y’impumuro mbi mu kanwa.[1]Kokombure ifasha mu kurwanya ububyimbirwe mu mubiri, irwanya kuribwa mu ngingo, goute na rubagimpande.Kokombure izwiho gufasha mu gusa neza k’uruhu, gukomera kw’inzara n’imisatsi, irinda kuma kw’iminwa no ku bari n’abategarugori izwiho kongera ububobere bwabo.Kokombure ni isoko nziza ya potasiyumu, iyi igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Urugero rukwiye rwa potasiyumu mu mubiri yaba imbere mu turemangingo cg hanze yatwo, ni ingenzi mu mikorere myiza y’umutima.

 
cucumber

Kokombure ikungahaye kuri Vitamini hindura

  • kokombure igizwe na vitamin nyinshi zirimo vitamini B , vitamini B1, vitamini B5, na vitamini B7 (biotin). Izi zose zikaba zigira umumaro ukomeye mu guhangana n’umunaniro ukabije.Iyi yose ni imimaro y’ingenzi ku buzima bw’umuntu,yo kurya kokombure ariko ukayirya nka salade nibwo iba ishobora gukora iyi mirimo yose twavuze kandi ubuzima bw’umuntu bukarushaho kumererwa neza.[2]Kokombure gufasha ubwonko gukora neza ; umuntu ukunda kurya kokombure aba arinda ubwonko bwe kwangirika ndetse no kwibasirwa n’indwara zifata ubwonko kuko igira icyitwa ‘’fisetin’’ ifasha ubwonko gukora neza.

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2020-01-08. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)