Ibiti by'imbuto muri Nyaruguru

Imbuto

Intangiriro hindura

Abatuye mu Tugari twa Gahurizo na Rugerero mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto kugira ngo babashe kurya indyo iboneye, banasagurire amasoko.[1][2]

Ingemwe z’ibiti hindura

Bagaragaje iki cyifuzo ubwo bashyikirizwaga ingemwe z’ibiti zisaga ibihumbi 51, n’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi buzuzanya (UNICOOPAGI) tariki 24 Mutarama 2023. Ni ingemwe z’ibiti zirimo iz’imbuto zisaga ibihumbi 12 n’iz’ibiti bindi zisaga ibihumbi 39, harimo ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibitakiba mu biturage bisigaye muri Nyungwe gusa. Muri byo harimo imisave, imifu, imivumu n’imizibaziba.[1]

Ingemwe Bifuza hindura

Nk’imizibaziba bayifashisha mu kwivura no kuvura amatungo. Hari n’ibyo bagiye bahitamo kuko bivamo imbaho. Ni abaturage bagiye bihitiramo ibyo bakeneye, umuryango ICRAF na wo ukadufasha guhitamo ibiberanye n’agace bifuza kubihingamo. Ingemwe z’ibiti by’imbuto batahanye ni marakuja n’ibinyomoro bagiye gutera bishimye kuko ngo babyitezeho kuvugurura imibereho, haba ku bw’intungamubiri ndetse n’amafaranga nk’uko babyivugira.[1][2][3]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/nyaruguru-barifuza-ingemwe-zihagije-z-ibiti-by-imbuto
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-ntibagiharanira-gutera-ibiti-bitatu-by-imbuto-ahubwo-ibirenze-icumi
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-23. Retrieved 2023-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)