ICYANYA CYI NGANDA CYAKARERE KA RWAMAGANA

cyanya cy’inganda cya Rwamagana gikoreramo inganda 10, hari izindi enye ziri kubakwa ariko kandi ibibanza byose byari byarateganyijwe byarafashwe ndetse hari gahunda yo kwagura iki cyanya.Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yemeza ko icyanya cyagenewe inganda cyatangiye kubyazwa umusaruro.

Kandi“Inganda zitanga akazi, zituma ibyo mwatumizaga hanze muton[1]gera kubishakayo kuko muba mubyifitiye, ziriya nganda zahaye abaturage bacu akazi, n’abandi banyarwanda batari aba Rwamagana babona ibyo bashaka batarinze kubitumiza mu mahanga, ya mafaranga twari kujyana hanze tugiye gutumiza ibintu akaguma mu gihugu.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko izi nganda zahaye abaturage akazi cyane cyane urubyiruko, avuga ko abakozi barenga 90% bakoreshwa n’izi nganda 10 ari urubyiruko.

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-icyanya-cyinganda-cyatangiye-kubyazwa-umusaruro/