CyberRwanda mu rugamba rwo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere

CyberRwanda mu rugamba rwo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororoker hindura

Urubyiruko ruri mu myaka iri hagati ya 12 na 19 ruhorana amatsiko yerekeye ubuzima bw’imyororokere, rimwe na rimwe rukayamarwa n’abantu bagamije kubayobya babashora mu ngeso zituma bafata ibyemezo bidakwiye.

Umubare munini w’abaturarwanda babarizwa mu cyiciro cy’abatararenza imyaka 30, ndetse ni na bo usanga bakoresha ikoranabuhanga cyane ugereranyije n’abakuru.

Umushinga CyberRwanda uha urubyiruko ubumenyi ku buzima bw’imyororokere no guhanga umurimo wifashishije ikoranabuhanga.

Uyu mushinga watangijwe n’ikigo Ylabs (Youth Development Labs) uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Packard Foundation na The Agency Fund, hagamijwe kongerera ubushobozi urubyiruko mu byerekeye guhanga umurimo.

Ni mu gihe umuryango Society for Family Health wo ugira uruhare mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Urubyiruko, ababyeyi, abarimu, abayobozi, abaganga n’izindi nzobere mu buzima barenga 1000, nibo bagize uruhare mu kugena uko urubuga rwa CyberRwanda rukora ndetse no kunononsora amakuru rutanga.

Amasomo atangwa kuri uru rubuga akora ku buzima bwite bw’urubyiruko ku buryo bihinduka ubuzima bwabo, ndetse CyberRwanda ikora ibishoboka ngo itange inyigisho ijyanye n’ibyo urubyiruko rufiteho amatsiko kandi rwibaza mu buzima bwa buri munsi.

Inyigisho ziri kuri uru rubuga kandi ziha urubyiruko amahirwe yo kwiga, kunguka ubumenyi mu nguni zose z’ubuzima no gufata ibyemezo birebana n’ubuzima bwabo bashingiye ku makuru yizewe.

Abakoresha uru rubuga kandi baba bashobora kubona ibigo by’ubuvuzi bashobora kugana bakabona serivisi z’ubuzima ndetse na farumasi zibegereye kandi zirimo abantu bahuguwe mu gutanga serivisi zinogeye urubyiruko. Hari kandi amahirwe yo gukoresha uru rubuga utifashishije internet ndetse no gusaba ubufasha mu gihe urubyiruko ruhuye n’ikibazo.

Uretse kuba isoko y’amakuru ku buzima bw’imyororokere, CyberRwanda yazanye impinduka mu mikorere y’abantu bakunze guhura n’urubyiruko by’umwihariko abakora muri za farumasi n’ amavuriro y’ibanze, mu buryo batanga serivisi ku rubyiruko batabogamiye ku ruhande rumwe, bigatuma buri wese adaterwa ipfunwe no gusaba serivisi akeneye.

Hari no gushyira porogaramu yayo muri telefone unyuze muri ‘play store’ cyangwa se ugasura urubuga rwa cyberrwanda.org ukabona inyigisho zabo zose.

Intambwe CyberRwanda yateye mu kugeza amakuru nyakuri y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko ni gihamya y’uko abashyize hamwe bagera ku bishya binshi.

Uyu mushinga watangiriye mu bigo by’amashuri 44 n’ibigo by’urubyiruko 9 , ugamije ko buri ntambwe itewe iba yerekeza mu kugira ubuzima bwiza, umuryango mugari ujijutse, ndetse urubyuriko rufite ufite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo bireba ubuzima bwabo.[1]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cyberrwanda-mu-rugamba-rwo-kwigisha-urubyiruko-ubuzima-bw-imyororokere