Alexandre Lyambabaje

Prof. Alexandre Lyambabaje (wavutse mu 1960) ni umunyarwanda ubu akaba ari umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda.

Ikicaro gikuru cya Kaminuza nkuru y'u Rwanda aho Prof. Alexandre Lyambabaje yakoreye ubushakashatsi ndetse nyuma akaza nokuyobora iyi Kaminuza.


Amateka ye hindura

Amashuri yize hindura

 
Iniverisiti ya Rennes mu Bufaranza izwi cyane ku amasomo agendanye na siyansi aho Prof. Alexandre Lyambabaje yasoreje urugendo rw'amashuri ye

Prof. Alexandre Lyambabaje yavutse mu 1960. Lyambabaje yize ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda[1], afite kandi impamyabumenyi ihanitse mu mibare yakuye muri Université de Rennes mu Bufaransa[1][2][3].

Imirimo yakoze hindura

Prof. Alexandre Lyambabaje yabaye umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y'uburezi mu mwaka 1999. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003[1]. Kuva mu 2014 kugera mu 2015 yabaye Umushakashatsi mukuru muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishuri ry'ubuvuzi n'ubuzima. Lyambabaje yabaye kandi umwarimu w'ibarurishamibare mu Ishuri rikuru ry'ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES)[2][3]. Kuwa 2 Gashyantare 2021, Inama y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yagize Prof. Alexandre Lyambabaje umuyobozi mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda[1][2][3]. Umwanya asimbuyeho Dr Musafiri Papias Malimba wayiyoboraga by'agateganyo, nyuma yuko Phillip Cotton wari umuyobozi wayo ashoje amasezerano ye.

Ibindi wareba hindura

  1. Kaminuza y'u Rwanda
  2. Phillip Cotton
  3. Dr. Musafiri Papias Malimba

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-15. Retrieved 2021-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.newtimes.co.rw/section/read/194228
  3. 3.0 3.1 3.2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-15. Retrieved 2021-02-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)