Akanyana Sharon ni umunyarwanakazi, umucuruzi, rwiyemezamirimo ushyira imbere ibikikorwa bya made in rwanda. Niwe washinze akaba n'umuyobozi wa Ishyo Foods Ltd.[1][2]

[3]

Amashuri n'imibereho hindura

Akanyana yabaye miss wa kaminuza nkuru y u Rwanda ari naho yize bachelor mu mwaka wa 2005 (Miss Campus 2005).[4][5] Akanyana afite impamyabumenyi mu buhinzi yakuye muri Kaminuza nkuru yurwanda na Masters mu nyigisho ziterambere. [6]Nyuma yo kumara kwiga yashakaga akazi ariko ntiyakabona. Ibi ariko byamuhaye umwanya uhagije wo gucukumbura ishyaka rye mubyerekeranye no guteka. [7] Iyo yasangiraga ninshuti ze cyangwa umuryango we, bakundaga ibyo yabaga yakoze nka za yogurt hamwe nimbuto zitandukanye. Ubwo igitekerezo cyo guhindura ishyaka rye ryo guteka aka bihinduramo ubucuruzi gitangira kuvuka.Sharon yatangiye ubucuruzi ahereye ku bwiyoroshye mu gikoni cye.[3]

Umwuga hindura

Ishyo Foods ni kampani yatangijwe na Akanyana Sharon warangije muri kaminuza y’u Rwanda muri 2018. Ishyo Foods ikora imvange y’umutobe w’imbuto izwi nka komfitire (jam), igakorwa hifashishijwe imbuto zirimo inyanya, vanilla ,inkeri n’inanasi. [8] Ibikorwa na Ishyo Foods biboneka mu masoko atandukanye acuruza ibiribwa (supermarkets) muri Kigali nko muri Samba Foods no muri Simba. Akanyana Sharon yatangiriye ibikorwa bye mu gikoni cye, yifashishije ubushobozi buke yari afite, nyuma umushinga we uraguka ugera ku rwego rukomeye kubera umwihariko ufite.[9][10][11] Sharon Akanyana, ni umunyamuryango wa SheTrade [12], akaba na nyir'ubucuruzi w’isosiyete itunganya ibiribwa ikorera mu mujyi wa Kigali yavuze ko binyuze muri hub yashoboye guhabwa amahugurwa ku bucuruzi butandukanye, nko kwamamaza ndetse n’uburyo bwo gukoresha imibare ye kandi akanabona uburyo bworoshye bwo kubona ubufasha bw’amafaranga nandi mahirwe menshi. Ashisikariza abantu iri huriro rizafasha mu gushyigikira no kugeza ku rubyiruko rwaba rwiyemezamirimo b'abagore no kubafasha gutera imbere no kubona amahirwe menshi yo gushora imari.[13]

Ingamba hindura

Akanyana yahinduye ingamba zimikorere yubucuruzi mugihe cya COVID-19 kugirango kugirango adakomeza kwishingikiriza ama supermarkets nkabaguzi be nyamukuru. Atangira gukorana naza hoteri na resitora nkabaguzi nyamukuru kuri we, kandi yagura imikorere igera hakurya yu Rwanda no muri Afrika yuburasirazuba.[12]

References hindura

  1. https://summitdialogues.org/wp-content/uploads/2021/07/AGRA-dialogue-report.pdf
  2. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://www.newtimes.co.rw/news/new-hub-connect-rwandan-women-entrepreneurs-markets
  4. https://www.newtimes.co.rw/section/read/93327
  5. https://allafrica.com/stories/200604050262.html
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.genghis-capital.com/newsfeed/feedback-guide-to-starting-a-crop-farm/
  8. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/Banki-ya-Kigali-irashaka-abagore-25-iha-inguzanyo-izishyurwa-nta-nyungu
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-11. Retrieved 2021-12-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://www.ktpress.rw/2020/03/bk-urumuris-rwanda-wide-search-for-25-outstanding-women-entrepreneurs/
  12. 12.0 12.1 https://www.intracen.org/IWD21/
  13. http://https//www-newtimes-co-rw.translate.goog/news/new-hub-connect-rwandan-women-entrepreneurs-markets?_x_tr_sl=en&_x_tr_tl=rw&_x_tr_hl=rw&_x_tr_pto=sc